Miss Mutesi Jolly yageze i Frankfurt mu Budage

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 19 Nzeri 2016 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Nyampinga w’u Rwanda, Mutesi Jolly yageze mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage aho agiye gukorera ibikorwa bitandukanye mbere y’uko ajya mu bindi bihugu mu bikorwa byo kumenyekanisha ‘Agaciro Kanjye Campaign’.

Miss Mutesi Jolly yavuye mu Rwanda n’indege ya saa yine z’ijoro kuwa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2016, yageze i Frankfurt ku Cyumweru aho agomba guhita abonana n’abayobozi bakuru b’uruganda rwa Sebapharma rukora amavuta atandukanye.

Yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo gusura uru ruganda azabimaramo iminsi itatu gusa ubundi akajya mu mijyi itandukanye kuganira n’Abanyarwanda bahatuye kuri gahunda yise ‘Agaciro Kanjye Campaign’.

Iyi gahunda ishingiye ku bukangurambaga no kwigisha urubyiruko binyuze muri uru rugamba rushya rwo gukumira no guca burundu kimwe mu bibazo avuga ko byugarije igihugu cy’abana bo ku muhanda.

Mutesi Jolly azava mu Budage asuye umuryango w’Abanyarwanda bahatuye, azanagera mu Ntara ya Rhenanie Palatinat ifitanye ubufatanye n’uturere two mu Rwanda n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Nava mu Budage azerekeza mu bindi bihugu birimo u Buholandi, u Bubiligi n’u Bufaransa mu mijyi itandukanye hose akazaba agirana ibiganiro n’abantu batandukanye barimo abafatanyabikorwa be mu mushinga ‘Agaciro Kanjye Campaign’.

Yavuze ko azava ku Mugabane w’u Burayi ku itariki ya 4 Ukwakira 2016, azahita atangira kwitegura amarushanwa ya Nyampinga w’Isi agomba kuzitabira uyu mwaka.

Miss Rwanda Mutesi Jolly ari mu Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza