Miss Mutesi Jolly yaganiriye na Prof. Romain Murenzi ku cyicaro cya Unesco

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 4 Ukwakira 2016 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Nyampinga w’u Rwanda uri mu ruzinduko rw’akazi ku Mugabane w’u Burayi, yaganiriye na Prof. Romain Murenzi umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

Miss Mutesi Jolly yabonanye na Prof. Romain Murenzi ku cyicaro cya Unesco mu Mujyi wa Paris kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ukwakira 2016.

Prof. Romain Murenzi, ni umuhanga mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga, yanigeze kuba Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda muri 2001 kugeza 2006. Ubu ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ubumenyi no kubaka ubushobozi muri UNESCO.

Mu kiganiro na Ishimwe Dieudonne uyobora Rwanda Inspiration Back Up ari nayo yita kuri Miss Mutesi Jolly, yavuze ko Nyampinga w’igihugu yahuye na Prof. Romain Murenzi agamije kumwereka imishinga afite irimo guteza imbere uburezi no kwigisha urubyiruko no kurukundisha kugana ishuri.

Prof. Romain Murenzi ngo yemereye Miss Rwanda ko nibamara kubona birambuye ibikubiye mu mishinga ye bazamuha ubufasha akeneye mu gutanga umusanzu we mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Yamweretse imishinga ye nka Miss Rwanda, Prof. Romain Murenzi yamugiriye inama z’uburyo yazagera ku ntego ye no gukomeza gufasha benshi ndetse n’uburyo myinshi muri iyo mishinga ishobora gufashwa unahereye kuri we n’ikigo ahagarariye.”

“Imikoranire ishobora gutangira vuba cyane cyane ko ishami ahagarariye ryo guteza imbere ubumenyi hari gahunda iri gutegura mu Rwanda bifuza ko Nyampinga w’Igihugu yabafashamo.”

Yavuze ko nta mushinga wihariye Nyampinga Mutesi Jolly yemerewe guhabwamo ubufasha, ngo iyo azatanga muri Unesco izasuzumwa hanyuma bazatoranyemo umwiza kurusha iyindi uhabwe inkunga.

Ati “Urumva ntabwo bahita bakubwira ngo tuzafasha uyu cyangwa uyu , bo iyo mugize imikoranire batangira kugutumira muri gahunda zabo hanyuma nawe ukabandikira umushinga wawe neza ukawubaha gusa mu mishinga n’ibikorwa yakoze ibyo bishimye cyane ni Agaciro Kanjye Campaign; ya gahunda y’ibiganiro bya Inter-generational dialogue ndetse n’uwo kwita ku bana bata ishuri.”

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Miss Mutesi Jolly na Prof. Romain Murenzi

Mu Bufaransa, Mutesi Jolly yaherukaga kubonana na Nyampinga w’iki gihugu Iris Mittenaere, yanabonanye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabale. Mbere yo guhura na Prof. Romain Murenzi yari yabonanye n’Umuyobozi wungirije uwa Unesco muri Afurika Firmin Matoko.

Miss Mutesi Jolly yavuze ko nava mu Bufaransa agiye guhita yerekeza mu Bubiligi aho ateganya kuzabonana n’uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu ndetse na Nyampinga w’u Bubiligi.

Miss Mutesi Jolly yaganiriye n'aba bayobozi ku cyicaro cya Unesco
Miss Mutesi Jolly, Ambasaderi Jacques Kabale na Nyampinga w'u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza