Kwamamaza

Miss Mutesi Jolly mu rubanza n’umusore wamwiyitiriye yiba amafaranga

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 15:38' na Munyengabe Murungi Sabin


Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ari gukurikirana mu nzego z’umutekano ikibazo cy’umusore utaramenyekana wamwiyitiriye akiba abantu amafaranga.

Miss Mutesi Jolly amaze iminsi ajya ku cyicaro cy’ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda [CID] aho yatanze ikirego ngo bamufashe guta muri yombi umusore wamwiyitiriye agahuguza abantu amafaranga n’ibindi bikorwa by’ubutekamutwe yakoze mu izina rye.

Mu cyumweru gishize Mutesi Jolly n’itsinda rireberera inyungu ze bashyikirije ubugenzacyaha ikirego basaba ko Polisi y’u Rwanda yabafasha gushakisha umuntu urya amafaranga y’abaturage abyitirira uyu mukobwa ‘ibintu bavugako byambika isura mbi Nyampinga w’igihugu.’

Mu kiganiro na IGIHE, Ishimwe Dieudonné [umujyanama wa Miss Rwanda] yavuze ko bamaze igihe kigera ku cyumweru batanze ikirego mu bugenzacyaha ubu bakaba bategereje umwanzuro w’ibizava mu iperereza.

Yagize ati “Ikirego twamaze kugitanga, Polisi yatangiye kubikurikirana, badutumye ibimenyetso byerekana inzira anyuzamo ubwo bujura byose twabikusanyije ejo [kuwa Kane] tuzasubirayo tubijyanye.”

Uyu musore ushakishwa ngo yabanje gufungura konti ya Facebook mu mazina ya ‘Mutesi Jolly’ nyuma atangira kugirana ibiganiro n’abantu [chatting] ubundi akababwira imishinga mishya afite ndetse agasaba ko ababishoboye bamwoherereza amafaranga kugira ngo abone ubushobozi.

Ishimwe Dieudonné yavuze ko uyu muntu amaze kurya amafaranga y’abantu barenga batanu[abazwi], muri iyi minsi ngo abayamuha aba yababeshye ko yafunguye ihuriro ry’abanyamideli bityo ko ‘umuntu winjiramo agomba kwishyura 10,000frw abicishije kuri Mobile Money’.

Ati “Abantu benshi baduhamagaye batubwiye ko ari ibyo bya Agence y’abanyamideli abashukisha akabasaba ko bamwoherereza amafaranga, bayamuha kuri mobile money, banaduhaye nomero bayoherezaho […] Ibyo byose turabishyikiriza polisi hanyuma ikorere iperereza neza.”

Yavuze ko hamaze kumenyekana abasore n’inkumi batanu boherereje uyu muntu amafaranga gusa bakeka ko umubare w’abo yahuguje ari munini kuko ngo amaze igihe abikora.

Ati “Ni benshi yabikoreye, ikibabaje ni uko abikora mu izina rya Nyampinga w’igihugu, abeshya abantu bakamuha amafaranga bakeka ko agiye kubaha ubuzima bwiza. Numvise bavuga ko ababeshya ko ari manager wa Miss ubundi bakayamuha…”

Mu minsi mike ishize, Kundwa Doriane na we yitabaje CID ubwo yashakishaga umukobwa wamwiyitiriye akundana n’umusoreuba hanze y’u Rwanda kugeza amuriye amafaranga ubundi ararigita.

Abareba inyungu za Mutesi Jolly bavuga ko uwo musore waka abantu amafaranga ahesha isura mbi Nyampinga w'u Rwanda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved