Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, yabwiye abamukurikira kumubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’ibyo baba bifuza kumenya kuri we.
Abantu benshi bagiye bamubwira ko bamukunda cyane, abandi bakamubwira ko bamufatiraho urugero ndetse bamwe bakavuga ko bifuza kuzahura nawe amaso ku yandi.
Abandi bamubajije ikintu akumbuye mu Rwanda mu gusubiza avuga ko ‘ari umuryango we’.
Muri abo bose ariko hari n’ababajije niba agikundana na Mbabazi Egide. Mu gusubiza iki kibazo yagiye abica ku ruhande, ati “Reka mubaze”.
Undi muntu ukurikira Miss Aurore Kayibanda, yamubajije impamvu atagikurikira Egide Mbabazi kuri Instagram, yongera kumubaza niba koko bagikundana.
Mu kumusubiza Miss Aurore Kayibanda yagize ati“Gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bisobanuye niba abantu bari mu rukundo cyangwa batarurimo?”
Mu minsi yashize nibwo urukundo rwa Mbabazi Egide na Aurore Kayibanda rwatangiye gukemangwa, bamwe batangira kuvuga ko baba baratandukanye bucece.
Iby’urukundo rwabo byibajijweho nyuma y’aho bose nta n’umwe ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’amafoto bari barashyizeho bahuriyeho bakaba barayasibye.
Ubundi mbere Aurore Kayibanda yakurikiraga umuntu umwe gusa ari we Mbabazi Egide, none ubu nta n’umwe akurikira.
Mbabazi na we yakurikiraga umuntu umwe (ariwe Aurore Kayibanda) none yaretse kumukurikira amusimbuza umwana wa mukuru we witwa Lina Akabibo. Aba bombi basibye amafoto yose bari bahuriyeho kuri Instagram.
Mu busanzwe Miss Aurore Kayibanda n’umukunzi we ntibajyaga bahisha amarangamutima yabo mu rukundo ndetse bari bakunze kugaragarizanya ko bakundana bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Kuba barasibye ubutumwa burimo n’ubwo kugaragarizanya urukundo bigaragaza ko umubano wabo ushobora kuba utifashe neza.
IGIHE iherutse kubaza Mbabazi Egide ku bivugwa ku muryango we, yirinda kugira icyo abivugaho.
Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi bamaze imyaka isaga itanu bakundana. Ku wa 1 Werurwe 2018 ni bwo hasakajwe amafoto y’uko Mbabazi yambitse impeta y’urukundo Miss Mutesi Aurore ndetse no muri Nyakanga bahamya urukundo rwabo bahana isezerano mu mategeko.
Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, anambikwa ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco Nyafurika rya muzika, Festival Panafricain de la Musique, mu 2013.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!