00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Mushambokazi yashimangiye urukundo rwe na Karim mu birori by’ubukwe bunogeye ijisho (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Kamena 2021 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Mbonyumuvunyi Karim na Miss Mushambokazi Jordan, umwe mu bakobwa 20 babashije kwitabira umwiherero wa Miss Rwanda 2018, bakoze ibirori by’ubukwe bwabo bikurikira imihango y’indi yo kubana kwabo nk’umugore n’umugabo.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kamena 2021 muri Kigali Serena Hotel.

Ni ibirori byitabiriwe n’umubare muto w’abantu biganjemo abo mu miryango n’inshuti za hafi z’abageni. Buri wese mu bitabiriye yari yasabwe kubanza kwipimisha Covid-19.

Ubukwe bwa Mushambokazi bwitabiriwe kandi n’abafite amazina mu myidagaduro y’u Rwanda, biganjemo abakobwa bazwi yaba abahataniye ikamba rya Miss Rwanda n’abazwi ku mbuga nkoranyambaga.

Muri aba harimo Uwicyeza Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda akaba umukunzi wa The Ben; Mutesi Aisha witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, Mukabashambo Phionah nawe uherutse muri Miss Rwanda kimwe n’abandi banyuranye.

Uretse aba ariko hari n’ibyamamare mu muziki nka Yvan Buravan, Tizzo na Olivis bo mu Itsinda rya Active, Ruti Joel n’abandi.

Ibi birori byakurikiye umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021, wari wabanjirijwe no gusezerana imbere y’Imana byabaye tariki 30 Mutarama 2021.

Tariki 4 Ukwakira 2020, ni bwo Karim yafashe irembo ndetse Mushambokazi yakirwa mu idini ya Islam.

Mushambokazi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018 ahagarariye Intara y’Amajyepfo, abasha kugera muri 20 bitabiriye umwiherero ariko ntiyagira amahirwe yo kugira igihembo na kimwe yegukana.

Ucyinjira ahabereye ubukwe muri Kigali Serena Hotel wakirwaga n'uyu mutako
Olivis wo muri Active yari mu bambariye umugabo wa Jordan Mushambokazi
Tizzo wo mu itsinda rya Active nawe yatashye ubukwe bwa Mushambokazi
Yvan Buravan yari yarimbye
Umuhanzi Ruti Joel ni uku yari yaserutse
Abasore bambariye Karim bari bajyanishije mu ibara ry'umukara n'umweru
Mbonyumuvunyi Karim warwubatse na Jordan Mushambokazi yanditse itariki ya none mu minsi ikomeye y'ubuzima bwe
Jordan Mushambokazi n'inkumi zamwambariye bari baberewe
Abakobwa bari bambariye Jordan Mushambokazi bagaragazaga akanyamuneza ku maso
Jordan Mushambokazi ku munsi w'amateka mu buzima bwe
Byari ibyishimo ku bageni bashimangiye urukundo rwabo
Ni uku Jordan Mushambokazi yinjiye mu cyumba cyabereyemo ibirori
Bacinye akadiho biratinda bishimira urugo rushya rw'abageni
Ruti Joel yari yizihiwe
Yvan Buravan yataramiye abageni
Uwimana Basile ni we wari umusangiza w'amagambo muri ubu bukwe

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .