Miss Muhikira Irene yakowe n’umuvandimwe wa Buravan (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nyakanga 2018 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Muhikira Bellange Irene wigeze kuba Nyampinga wa INILAK, ageze kure imyiteguro yo kurushingana n’umukunzi we wamaze no gutanga inkwano mu muryango.

Miss Muhikira Irene, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya INILAK[Independent Institute of Lay Adventists of Kigali] ku wa 25 Nzeri 2011, kuva icyo gihe kugeza ubu nta wundi mukobwa uramusimbura.

Ubu, ari mu myiteguro yo kwambikana impeta n’umukunzi we Ghislain bamaze igihe kinini bakundana. Uyu musore ugiye kurongora Miss Muhikira Irene, ni umuvandimwe wa Yvan Buravan ariko we asanzwe aba muri Angola.

Aba bombi bageze kure imyiteguro ndetse mu mpera z’icyumweru gishize, Ghislain yagiye gusaba umugeni mu muryango wa Muhikira bamumwemereye ahita atanga inkwano mu muhango wabereye ku Kicukiro.

Nyuma y’umuhango wo gutanga inkwano, Muhikira Irene na Ghislain bazasezeranira muri Zion Temple mu Gatenga ku itariki ya 28 Nyakanga 2018.

Miss Irene Bellange Muhikira ni umukirisito mu Itorero Assemblies of God mu Gatsata ndetse ni umwe mu bakuriye itsinda Pillar Worship Team rishinzwe gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umurimo yakomeje gukora cyane na nyuma yo kwambikwa ikamba.

Ubwo yahabwa ikamba rya Miss INILAK, yari ahigitse abakobwa batandatu yari ahanganye na bo, icyo gihe yahembwe amafaranga ibihumbi ijana, itike y’indege ya Ethiopian Airlines yo kujya mu Bubiligi ndetse na telefone nshya yari ifite agaciro k’amafaranga 150,000Frw.

Kuva Muhikira Irene yatorwa kugeza ubu, nta wundi Nyampinga wigeze utorwa muri iri shuri mu myaka umunani ishize, abiga muri iyi kaminuza bamufata nka Nyampinga w’ibihe byose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza