00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Kayibanda Aurore mu bari gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Kamena 2021 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Miss Kayibanda Aurore ni umwe mu rubyiruko rw’abanyarwanda rwiyemeje gukusanya ibihumbi 15 $ (hafi miliyoni 15 Frw) yo gufasha abagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

Miss Kayibanda Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012. Iki gikorwa ahuriyemo na bagenzi be kizamara icyumweru kuva tariki 5-12 Kamena 2021.

Tariki 12 Kamena 2021 ni bwo uru rubyiruko ruzongera guhurira ku rubuga rwa ‘Club House’, rurebere hamwe ibyabashije kuboneka hanigwe uko iyi nkunga izagera kuri ba nyirayo.

Miss Kayibanda yabwiye IGIHE ko iki gitekerezo cyavuye ku Banyarwanda batuye mu mpande zitandukanye z’Isi, bahuriye ku rubuga nkoranyambaga rwitwa ‘Club house’.

Ati “Twishyize hamwe mu rwego rwo gushaka inkunga yo gufasha abagizweho ingaraku n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.”

Miss Kayibanda yavuze ko iki gikorwa kireba umuntu uwo ariwe wese, hatitawe ku bari kuri ruriya rubuga gusa. Ati “Ntabwo ari twe twenyine, turifuza imbaraga z’urundi rubyiruko ni nayo mpamvu turi mu bukangurambaga.”

Kugeza ubu iyi nkunga iri gukusanywa hifashishijwe uburyo burimo Mobile Money ku bari mu Rwanda aho boherereza amafaranga uwitwa Bayingana Jessy Omar ufite nimero 0783933130.

Hanashyizweho kandi uburyo bwo gukusanya iyi nkunga binyuze ku rubuga rwa ‘GoFundMe ’ rwafunguwe na Byiringiro Remy utuye muri Canada.

Ku batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bo bari kwifashisha urubuga rwa CashApp, kuri konti ya Miss Kayibanda ‘$AuroreKayibanda’.

Kuva Nyiragongo yaruka ku wa 22 Gicurasi 2021, mu bice bitandukanye by’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo humvikanye imitingito yangije byinshi, mu harimo inzu zasenyutse ndetse n’ibindi bikorwa by’abaturage byangiritse.

Leta yakoze ibishoboka byose ngo ifashe abagizweho ingaruka n’iruka ry’iki kirunga, nubwo hari byinshi byo gukorwa mu kugoboka abahuye n’ibibazo.

Ushaka gufasha binyuze kuri GoFund wanyura hano

Miss Aurore Kayibanda ari mu rubyiruko rwiyemeje gukusanya arenga miliyoni 15 zo gufasha abagizweho ingaruka n'iruka rya Nyiragongo
Hatangiye ubukangurambaga buzamara icyumweru bwo gufasha abagizweho ingaruka n'iruka rya Nyiragongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .