Miss Mutesi Jolly yatangaje aya makuru mu gihe habura amasaha make ngo hatangazwe umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021.
Aya makuru uyu mukobwa yayatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Yagize ati “Nubwo tutari bubane uyu munsi nkuko byari biteganyijwe, ku bw’impamvu zitunguranye! Ndashaka kwifuriza amahirwe masa ba Nyampinga bacu, mutambuke gitore.”
Nubwo tutari bubane uyu munsi nkuko byari biteganyijwe, kubwimpamvu zitunguranye! Ndashaka kwifuriza amahirwe masa ba Nyampinga bacu, mutambuke Gitore. pic.twitter.com/Lniq3xBdNQ
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) March 20, 2021
Mu kiganiro kigufi Miss Mutesi Jolly yagiranye na IGIHE yahishuye ko mu minsi ishize yagize urugendo rutunguranye yerekeza i Dubai ku buryo byatumye irushanwa rigera ku munsi rigomba gusorezwaho ataragaruka.
Miss Jolly Mutesi mbere y’uko irushanwa ritangira yari yatangajwe nk’Umuyobozi w’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021.
Uyu mukobwa avuze ko atari mu kanama nkemurampaka, mu gihe habura amasaha make ngo hatorwe Nyampinga w’u Rwanda 2021, usimbura Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba rya 2020.
Ibirori byo gusoza irushanwa rya Miss Rwanda 2021 birabera ku Intare Conference Arena, biratambuka kuri KC2 na shene ya Youtube y’iri rushanwa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!