00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Jolly Mutesi yahishuye uko yaguze imigabane muri Miss East Africa (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Miss Jolly Mutesi uri gutegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa yahishuye uko byamusabye kuguramo imigabane kugira ngo bamuhe uburenganzira bwo kuritegura.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Miss Mutesi Jolly, yavuze ko ubusanzwe umushinga wo gutegura Miss East Africa yawugize nyuma yo kubona uko amarushanwa y’ubwiza afasha abana b’abakobwa.

Aha yatekereje na we uko yategura irushanwa rikomeye, atekereza umushinga wa Miss East Africa aranawandika ariko agiye kuwushinganisha muri RDB asanga hari abandi bamaze kuwandikisha.

Nyuma yo kumenya ko ari igikorwa cyari gisanzwe kiba, Miss Jolly Mutesi yatangiye gushakisha abayobozi ba Miss East Africa anyuze mu bakobwa bayitabiriye.

Nyuma yo gusanga ari abo muri Tanzania bari bamaze imyaka umunani badategura iri rushanwa, yifuje kurigura ngo aryegukane ariko bamubera ibamba.

Aha yagize ati “Njye nifuzaga kuba narigura kugira ngo nditegure, baje kumpamagara bansaba ko niba nifuza gukorana na bo nagenda nkagura imigabane tugakorana.”

Ibi biganiro byamaze igihe kirekire mbere y’uko Miss Mutesi Jolly yemererwa gutegura Miss East Africa.

Yakomeje ati “Ni ibintu byibuza byamaze imyaka itari munsi y’ibiri, najyagayo tukaganira twemeranya kugura imigabane, njye ntabwo ndi Visi Perezida wa Miss East Africa gutyo gusa, ni uko mfitemo imigabane.”

Icyakora nubwo avuga ko afite imigabane muri iri rushanwa ntabwo yifuje gutangaza umubare wayo cyangwa ngo ayitangazeho ibindi byinshi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwa Miss East Africa bwatangaje ko buzahemba imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadolari ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Usibye iyi modoka n’ibindi bihembo uzatsinda azegukana, buri kwezi azajya ahembwa 1500$, arenga 1.500.000 Frw.

Igisonga cya mbere kizahembwa 5000$, arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000$, arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Byitezwe ko ari irushanwa rizitabirwa n’abakobwa bazaturuka mu bihugu 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

Miss East Africa ni irushanwa rimaze igihe riba ariko rifite ibibazo bitandukanye bituma ritaba ngarukamwaka, byitezwe ko ingoma ya Miss Mutesi Jolly ari yo yiringiwe nk’izatuma ibyaryicaga intege bishyirwa ku murongo.

Miss Jolly Mutesi yaguze imigabane muri Miss East Africa bituma ahabwa uburenganzira bwo gutegura iri rushanwa
Jolly Mutesi yijeje ko azategura irushanwa ryiza rizatera ishema Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .