00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Iradukunda Elsa na Nimwiza Meghan berekeje muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017 na Nimwiza Meghan wegukanye irya 2019, berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho batashye ubukwe bwa mukuru wabo Bahati Grace.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Nzeri 2021 ni bwo aba bakobwa bahagurutse mu Rwanda berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bakobwa bagiye ari babiri byitezwe ko bazasangayo Miss Kayibanda Aurore, bazahagararira bagenzi babo bagiye begukana amakamba ya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

Amakuru IGIHE ifite ni uko Miss Jolly Mutesi, Nishimwe Naomie, Iradukunda Liliane, Kundwa Doriane na Akiwacu Colombe batazabasha kwitabira ibi birori kubera impamvu zitandukanye.

Nyuma y’urugendo rw’imyaka itatu bari mu rukundo, Miss Bahati Grace n’umukunzi Pacifique Murekezi bari mu myiteguro yo kurushinga.

Ubukwe bwa Miss Bahati Grace buzaba tariki 4 Nzeri 2021, bukazabera mu Mujyi wa Cedar Rapids ho muri Leta ya Iowa.

Ubu bukwe buzabera ahitwa ‘Double tree by Hilton’, aha ni ho Miss Bahati na Murekezi bateretaniye bwa mbere none ni naho bagiye kurushingira.

Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, agiye kurushinga na Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze Ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, wanakiniye Rayon Sports.

Ni ibirori byitezwemo abafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda ndetse byitezwe ko buzaririmbwamo n’abarimo The Ben na Meddy.

Miss Iradukunda Elsa na Nimwiza Meghan bitegura kwinjira mu ndege iberekeza muri Amerika
Aba bakobwa batashye ubukwe bwa mukuru wabo Miss Bahati Grace
Ubwo bari bafashe urugendo rwerekeza muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .