00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Ingabire yasabye urubyiruko gukangukira kwiga ururimi rw’amarenga

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grace, yashishikarije urubyiruko nk’abayobozi b’ejo hazaza gushyira imbaraga mu kwiga ururimi rw’amarenga, kugira ngo bajye babasha kumvikana n’abafite ubumuga bwo kutumva.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Inama Mpuzamahanga y’Abafite Ubumuga bwo kutumva.

Ni umuhango wabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga wateguwe n’Umuryango Patriotism Rwanda ufatanyije n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ku nkunga ya MTN Rwanda.

Mu butumwa bwa Miss Ingabire Grace, yasabye urubyiruko nk’abayobozi b’ejo hazaza gushyira imbaraga nyinshi mu kwiga ururimi rw’amarenga mu kuzirinda kugira uwo baheza.

Yagize ati “Urubyiruko ni bo bayobozi b’ejo hazaza bityo rero rukeneye gushyira imbaraga nyinshi mu kwiga ururimi rw’amarenga, mu rwego rwo kugira ngo bazabashe guha amahirwe angana abantu bose harimo n’ababana n’ubumuga.”

Yakomeje asaba urubyiruko kwita ku mahirwe bafite bagafatanyiriza hamwe gukora ibyateza imbere igihugu cyabo ndetse bakibuka ko aribo bayobozi b’ejo hazaza.

Ururimi rw’amarenga rwifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutumva mu kubasha kumvikana n’abandi, usanga benshi batekereza ko rwagenewe abafite ubumuga gusa nyamara buri wese akeneye kurwiga mu kurushaho kwegerana na buri wese.

Miss Ingabire Grace yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kwiga ururimi rw'amarenga
Ururimi rw'amarenga rukenewe na buri wese mu kwirinda ihezwa
Kuri uyu wa Gatatu hatangijwe Icyumweru cy’Inama Mpuzamahanga y’Abafite Ubumuga bwo kutumva

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .