00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Ingabire Grace yasabye Abanyarwanda kumushyigikira muri Miss World 2021

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace yasabye Abanyarwanda kumutiza amaboko kugira ngo azitware neza mu Irushanwa rya Miss World 2021 rihuriramo abakobwa b’uburanga begukanye amakamba mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Miss Ingabire Grace yatanze ubu busabe mbere yo kwerekeza muri Puerto Rico, igihugu kizaberamo iri rushanwa ku nshuro yaryo ya 70. Miss World 2021 izabera mu Mujyi wa San Juan mu nyubako iberamo ibirori ya José Miguel Agrelot Coliseum.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mbere y’uko ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Puerto Rico, Miss Ingabire yavuze ko yiteguye kwitwara neza ariko agira icyo asaba abenegihugu.

Yagize ati “Icyo nasaba Abanyarwanda ni ukuzamba hafi mu buryo bwose bushoboka, bakumva ko nzaba mpagarariye igihugu mu irushanwa rya Miss World 2021, wenda amatora natangira ntekereza ko tuzabibamenyesha kugira ngo babashe kuntora.”

Uyu mukobwa yavuze ko azagerageza kwitwara neza kugira ngo arebe ko yakwegukana intsinzi.

Miss Ingabire yahishuye ko yagize igihe gihagije cyo kuganira na bakuru be bamubanjirije mu irushanwa rya Miss World 2021, ahamya ko impanuro bamuhaye zizamubera impamba yo kwitwara neza muri iri rushanwa.

Zimwe mu nama bagenzi bamugiriye yagarutseho harimo kutagira ubwoba, kugerageza kubana neza n’abandi ndetse no guharanira kwitwara neza muri buri mwitozo azahabwa muri Miss World 2021.

Miss Ingabire azahaguruka i Kigali yerekeza muri Puerto Rico ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021. Byitezwe ko ashyikirizwa ibendera ry’igihugu na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021.

Abakobwa bazitabira Miss World 2021 bagiye gutangira kwerekeza muri Puerto Rico mu gihe byitezwe ko uzegukana ikamba rifitwe na Toni-Ann Singh wo muri Jamaica azamenyekana ku wa 16 Ukuboza 2021.

Icyizere ni cyose kuri Miss Ingabire witabiriye irushanwa rya Miss World
Miss Ingabire Grace yasabye buri Munyarwanda kuzagerageza kumuba hafi muri Miss World 2021
Impano ye yo kubyina, ahamya ko izamufasha kwitwara neza mu irushanwa rya Miss World

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .