Miss Igisabo n’abo bahatanye bahuye n’icyamamare Steven Seagal muri Philippines (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Ukwakira 2017 saa 11:34
Yasuwe :
2 0

Nyuma y’aho Uwase Hirwa Honorine wubatse izina nka “Igisabo” yerekeje muri Philippines, we n’abo bahataniye ikamba rya Miss Earth bagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’abategura irushanwa ndetse banabonana na Steven Seagal uri mu byamamare i Hollywood.

Miss Uwase Honorine yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mbere y’uko afata indege imujyana muri Philippines, yavuze ko yifitiye icyizere gikomeye ku buryo yiteguye kuzaserukira igihugu cye nta gihunga ndetse bishobotse akazegukana ikamba.

Uyu mukobwa na bagenzi be bamaze iminsi mu bikorwa bitandukanye by’irushanwa. Baganiriye n’abaritegura, bakora irushanwa ryo gushakisha impano ndetse baniyerekana mu mwambaro wo kogana uzwi cyane nka ’Bikini’ nubwo amafoto ya Nyampinga wamamaye nk’Igisabo atari mu yagaragagajwe.

Mu bikorwa bya mbere ba Nyampinga muri Miss Earth bakoze harimo kwerekwa abagize akanama nkemurampaka kazaba karimo n’icyamamare, Steven Seagal, umwe mu bakinnyi ba filime bubatse amateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi muri rusange.

Umusangiro w’aba bakobwa n’icyamamare Steven Seagal wabereye mu busitani bw’inzu ya Carousel mu Mujyi wa Mandaluyong. Ibiganiro byabo byanitabiriwe na Miss Earth 2016, Katherine Espin ndetse na Miss Earth Air 2016, Michelle Gomez.

Mu butumwa bugufi bwa Steven Seagal wabonanye na ba Nyampinga, yagize ati "Ndashimira buri wese waje muri iri joro kwifatanya na twe, kandi turashima cyane umusanzu wanyu mu mikoranire n’ubufatanye."

Steven Seagal uri mu babonanye n’abakobwa barenga 90 bahataniye ikamba rya Miss Earth mu irushanwa riri kubera muri Philippines, asanzwe azwi cyane mu bikorwa byo kurengera ibidukikije ndettse yakunze gukoranira hafi n’abategura iri rushanwa mu myaka yashize.

Muri uyu mwaka yatoranyijwe nk’umwe mu bazatanga amanota ku bakobwa muri iri rushanwa.

Uyu mugabo w’icyamamare ku Isi muri sinema, yagiye anakina muri filime zitandukanye zivuga ku kurengera ibidukikije nk’iyitwa ’On Deadly Ground’, yakinnyemo yitwa Michael Caine agakiza abazwi nk’aba ’Eskimo’ ikiza cy’amavuta, yanakinnye iyitwa ’Fire Down Below’ akora iperereza mu kurwanya uburozi na za mine muri Kentucky.

Uyu mukinnyi wa filime ukomeye ku Isi yashimiye abakobwa bitabiriye iri rushanwa n'abariteguye bamutekerejeho
Ramon Monzon, ukuriye ikigo cya Carousel gitegura Miss Earth aganiriza abakobwa
Uwase Honorine mu bivuze bakirwa imbere y'icyamamare Steven Seagal
Uwase Honorine waserukiye u Rwanda muri Phillipines n'abo bahatanye bamaze iminsi bakora ibikorwa bitandukanye
Uwase Honorine [ibumoso] aganira n'umwe mu bayobozi bateguye Miss Earth

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza