00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Global Beauty Rwanda: Abakobwa batanu muri 33 bahize abandi mu kugaragaza impano

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kamena 2021 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Abakobwa batanu barangajwe imbere na Anne Marie Dushyirehamwe bahize bagenzi babo mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021 mu cyiciro cya ‘Talent winner’.

Aba bakobwa baje imbere muri iki cyiciro barimo Ineza Vanessa wambaye nimero 24, Umutoni Blandine ufite nimero 5, Umutoniwase Nadia ufite 11 uzwi cyane muri filime ‘Umuturanyi’ , Dorinema Queen ufite 21 ndetse na Dushyirehamwe Anne Marie wambaye nimero 4 wanabaye uwa mbere.

Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya kane cya Miss Global World mu 2020 uri mu bahagarariye sosiyete ya Embrace Africa mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko iki cyiciro cyagiye muri iri rushanwa kuko cyari ngombwa.

Ati “Byari ngombwa kuko amarushanwa abazatsinda bazajyamo bazasabwa kukijyamo, twashakaga kugira ngo tumenye impano ya buri wese n’uko abazatsinda tuzabafasha. Abakandida bose twabasabye kugaragaza impano zabo. Iyo tuzibasabye ntituba tugiye kuzibika no kuzipfukirana, ahubwo twasanze ko zajya ahagaragara hagatoranywamo izirusha izindi kuba nziza”.

Yakomeje avuga ko Dushyirehamwe Anne Marie yaje ku mwanya wa mbere nyuma y’uko byagaragajwe n’abari bagize Akanama nkemurampaka barimo umunyamerikakazi Nicole Docee ugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Lady Gaga "911" hakabamo n’umunya-Austria Melanie Gassner watsindiye imidari muri European Vaulting Champ.

Ati “Ubusanzwe hari ibigenderwaho mu gutoranya abashobora guhagararira igihugu mu marushanwa y’ubwiza rimwe na rimwe ugasanga hari ufite impano ariko ibyo bindi bisabwa atabyujuje, nyamara ibyo ntibikuraho ko afite impano. Dushyirehamwe Anne Marie arashoboye nk’uko bigaragara mu gihangano cye yabumbye akoresheje Umwiko. Icyo ni nacyo twagendeyeho tumuha ikamba.”

Dushyirehamwe Anne Marie yegukanye uyu mwanya muri iri rushanwa nyuma y’aho hari hatangajwe andi makamba aheruka gutangwa muri iri rushanwa arimo irya Miss Populality ryegukanywe na Umutoniwase Nadia, irya Miss Congeniality ryatwaye na Gretta Iwacu ndetse n’irya Miss Photogenic ryegukanywe na Landrine Gisagara Uwicyeza.

Aba bakobwa bazambikwa amakamba yabo mu birori byo gutangaza abahize abandi bazaserukira igihugu, bazajya mu marushanwa y’ubwiza arimo Miss Tourism Global rizabera mu Bushimwa, Miss Africa Golden rizabera muri Turikiya, World Top Model, Miss Tourism World na Miss Glamour Faces World.

Abakobwa 22 bazajya mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazamenyekana ku wa 8 Kamena uyu mwaka mu gihe amakamba azatangwa ku wa 24 Kamena, ahantu hataratoranywa neza kuko abari gutegura irushanwa hari amahoteli bari kuvugana nabo ku buryo bazakora iki gikorwa hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Reba uyu mukobwa wahize abandi mu kugaragaza impano

Dushyirehamwe Anne Marie yahize bagenzi be mu kugaragaza impano
Landrine Gisagara Uwicyeza yegukanye ikamba rya Miss Photogenic
Miss Congeniality muri iri rushanwa yabaye Gretta Iwacu
Miss Populality yegukanywe na Umutoniwase Nadia
Uhereye iburyo ni Ineza Vanessa wambaye nimero 24, Umutoni Blandine ufite nimero 5, Umutoniwase Nadia ufite 11, Dorinema Queen ufite 21 ndetse na Dushyirehamwe Anne Marie wambaye nimero 4

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .