00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Gasana Darlène agiye kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Gasana Darlène wabaye Miss Congenialiy muri Miss Rwanda 2015 akaba yaranabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryigisha iby’ubucuruzi n’ubukungu, CBE yahoze yitwa SFB, ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe.

Ku wa 3 Ukwakira 2021, Gasana witegura kurushinga n’umusore bakundanye imyaka umunani, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano nk’uko yasangije amafoto yabyo abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Mata 2021, Gasana yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga nyuma yo kumusaba ko yazamubera umugore undi na we akabyemera.

Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, nk’umwe mu bahabwaga amahirwe, yaje kwegukana iry’umukobwa w’intangarugero mu mibanire n’abandi (Miss Congeniality).

Nyuma kubura ikamba rya Miss Rwanda 2015, ntiyacitse intege kuko yahise anitabira amarushanwa ya Miss CBE, ndetse akaza kuryegukana.

Urukundo rwa Gasana ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone nubwo bamaranye igihe kinini.

Ibanga mu rukundo rwabo, riracyakomeje kuko n’amakuru y’ubukwe bwabo agikomeje kugirwa ubwiru, icyakora hari amakuru avuga ko buteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Gasana n'umusore bagiye kurushinga bamaze imyaka umunani mu munyenga w'urukundo
Muri Mata 2021 nibwo Gasana yambitswe impeta n'umusore bari bakundanye imyaka umunani
Gasana yasezeye ku bukumi mbere yo kurushinga
Ni ibirori uyu mukobwa yakorewe n'inshuti ze
Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, mu gihe we yegukana iry’umukobwa w’intangarugero mu mibanire n’abandi (Miss Congeniality)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .