Miss Elsa yasuye abana 11 yishyurira ishuri mu Karere ka Rubavu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gicurasi 2018 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Iradukunda Elsa yagiye mu Karere ka Rubavu gusura abanyeshuri yiyemeje gufasha afasha mu myigire guhera igihe yambikiwe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017.

Miss Iradukunda Elsa yagiye mu Karere ka Rubavu mu mpera z’iki cyumweru. Yasuye abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Rusamaza mu Murenge wa Nyundo ahiga abana cumi n’umwe yemereye ubufasha mu myigire yabo.

Yemeye gufasha aba bana batishoboye muri Werurwe 2017 nyuma y’iminsi mike atorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda; icyo gihe yavuyeyo ahembye abitwaye neza ndetse yemera kuzafasha abagera kuri 11 batishoboye.

Miss Elsa yabanje kugirana ibiganiro n’abanyeshuri biga ku ishuri ribanza rya Rusamaza, abaha inama anabibutsa ko igihugu ndetse n’imiryango bavukamo bazishimira kubona bafite ejo heza ndetse byose bikazagerwaho nibakunda kwiga.

Yavuze ko yishimiye cyane ibihe yagiranye n’aba bana ndetse by’umwihariko akaba yishimiye ko inama yabahaye bamwijeje ko bazazikurikiza mu guharanira guhindura u Rwanda rwiza birushijeho.

Yagize ati “Abana banyishimiye nanjye nabishimiye cyane, ikindi ni uko inama nabahaye nziza banyemereye. Nabibukije ko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura no gushyiramo umuhate mu kwiga kuko kwiga neza bitegura ubuzima bwiza."

Miss Iradukunda Elsa yavuze ko aramutse abonye ubushobozi bwisumbuyeho yafasha umubare wisumbuye kuri cumi n’umwe asanzwe agenera ubufasha mu myigire mu kurushaho guha ubumenyi abana bose.

Yagize ati “Ndafasha kuko nanjye hari abamfasha, nunva ko gufasha ari imwe mu nshingano mfite ndetse ntibisaba ibya mirenge. Mbishoboye sinafasha cumi n’umwe gusa ahubwo nafasha benshi kurusha gusa Imana nziko izakomeza kumpa ubushobozi nkakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’umwana w’umunyarwanda”.

Miss Iradukunda Elsa ubwo yari yasuye abanyeshuri biga kuri Rusamaza

Iradukunda Elsa yajyanye na mugenzi we Miss Iradukunda Liliane. Aba bombi batsindiye ikamba nyuma yo kwiyamamariza muri iyi Ntara y’Uburengerazuba ari naho bagiye batangirira ibikorwa byabo.

Aba bakobwa bombi bakomereje urugendo ku kirwa cya Iwawa. Ubwo Miss Iradukunda Elsa aherukayo mu 2017, icyo gihe afatanyije na Odette Nyiramongi[umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda] basize batanze inka ebyiri zizajya zikamirwa abari kugororerwa kuri iki kirwa.

Miss Iradukunda Elsa ubwo yari yasuye abanyeshuri biga kuri Rusamaza
Yaherukaga gusura aba banyeshuri muri Werurwe 2017
Iradukunda Elsa yajyanye na Miss Iradukunda Liliane mu rugendo barimo mu Burengerazuba
Nyuma yo kuva i Rubavu berekeje ku Kirwa cya Iwawa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza