00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss East Africa azahembwa imodoka ya miliyoni zirenga 40 n’umushahara wa miliyoni 1.5

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Kanama 2021 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abahanzi muri Tanzania ari kumwe na Miss Jolly Mutesi uhagarariye irushanwa rya Miss East Africa, batangaje ibihembo bizegukanwa n’umukobwa uzegukana ikamba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwa Miss East Africa bwatangaje ko buzahemba imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadorari ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Usibye iyi modoka n’ibindi bihembo uzatsinda azegukana, buri kwezi azajya ahembwa 1500USD arenga 1 500 000 Frw.

Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 USD, arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 USD arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Byitezwe ko ari irushanwa rizitabirwa n’abakobwa bazaba baturutse mu bihugu 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi,Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores , Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

Miss East Africa ni irushanwa rimaze igihe riba ariko rifite ibibazo bitandukanye bituma ritaba ngarukamwaka, byitezwe ko ingoma ya Miss Mutesi Jolly ari yo yiringiwe nk’izatuma ibyaryicaga bitongera.

Jolly Mutesi yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 aba n’umukobwa wa mbere witabiriye irushanwa rya Miss World ryabaye muri uwo mwaka. Amarushanwa y’ubwiza si ikintu gishya kuri we kuko amaze imyaka itari mike aba mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda.

Miss East Africa azahembwa imodoka ya Nissan Xtrail 2021 nshya
Iyi modoka ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadorari ya Amerika angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda
Miss Jolly Mutesi ubwo yari agiye gutangaza ibihembo bizatangwa muri iri rushanwa
Ibi bihembo byatangarijwe mu kiganiro n'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .