Miss Burundi: Abakobwa 15 babonye itike yo kwinjira mu cyiciro cya nyuma (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Werurwe 2021 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Ku wa 19 Werurwe 2021, abakobwa 15 muri 28 bahataniraga ikamba rya Miss Burundi, babonye itike yo kwinjira mu cyiciro cya nyuma.

Aba bakobwa batsindiye itike mu birori byabereye kuri Hotel yitwa Roca Golf, 28 batoranyijwemo 15 hagendewe ku buryo batambutse imbere y’Akanama Nkemurampaka n’uburyo basubije ibibazo bababjijwe.

Iri rushanwa rya Miss Burundi, ryongeye kubyutsa umutwe nyuma y’imyaka ibiri ryari rimaze ritaba, ndetse risubukurwa rishyigikiwe n’umugore wa Perezida w’u Burundi, Angélique Ndayishimiye.

Miss Burundi iri gutegurwa na ‘SS Entreprise’ ifatanyije n’Umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika uharanira iterambere ‘OPDAD’. Umugore wa Perezida w’u Burundi niwe muyobozi wa OPDAD.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2021 nibwo hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo gushakisha umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Burundi.

Urutonde rw’abakobwa 15 bari guhatanira iri kamba:

Mutoni Liesse

Uwimana Dative

Kaze Kelly Katia

Muhoramana Bernice

Kaneza Amandine

Iteka Lyvia Thiana

Niteka Ange Maïtée

Karikumutima Lys Esther

Habimana Clara Kany

Nshimirimana Sabra Sabrina

Irakoze Liesse Delicia

Mugisha Nella Ernica

Manamfise Simplice

Irakenuye Lyse Nancy

Muhiteka Harmonie Marie Ciella


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .