00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Bahati Grace yasabwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Mbere y’amasaha make ngo asezerane imbere y’Imana, Miss Bahati Grace yasabwe na Murekezi Pacifique bitegura kurushinga.

Ibi birori byabaye ku wa Gatanu tariki 3 Nzeri 2021 byitabirwa n’abantu batandukanye biganjemo abo mu miryango ya hafi n’inshuti z’uyu muryango mushya.

Abarimo Miss Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa ni bamwe mu bakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda bari bagiye gushyigikira mukuru wabo muri ibi birori.

Ni ibirori ariko byanagaragayemo Murekezi Olivier mukuru wa Murekezi Pacifique ugiye kurushinga na Bahati Grace, uyu akaba azwi cyane mu Rwanda nk’umukinnyi wa Volleyball wakanyujijeho mu myaka ishize.

Ally Soudy na Murenzi Kamatali benshi bazi nka MC Nzi, ni bamwe mu bandi bantu bafite amazina mu myidagaduro y’u Rwanda bitabiriye ibi birori, mu gihe The Ben na Meddy bategerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021 mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana.

Byitezwe ko ibirori by’ubukwe bwa Miss Bahati Grace bibera muri hotel yitwa Double Tree by Hilton.

Miss Iradukunda Elsa na Nimwiza Meghan bari mu batashye ubu bukwe
Bahati Grace yasabwe na Murekezi Pacifique bagiye kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .