00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Bahati Grace agiye kurushinga n’umuhungu wa Fatikaramu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, agiye kurushinga n’umusore yihebeye witwa Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, wanakiniye Rayon Sports.

Amakuru IGIHE ifite agaragaza ko ubu bukwe bwa Miss Bahati buri gutegurwa muri Nzeri uyu mwaka, gusa kugeza ubu icyemezo ntakuka cy’igihe buzabera ntabwo kirafatwa kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugariza Isi umunsi ku wundi.

Umwe mu nshuti za hafi za Bahati yabwiye IGIHE ati “Yateganyaga kurushinga muri Nzeri ariko icyorezo cya COVID-19 kigenda kiba ikibazo ku buryo nta cyizere cy’uko ubukwe bwe buzaba icyo gihe.”

Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n’uko yakwiga. Muri uko kwishakisha yatangiye gushaka ubuzima aho yabaye umwarimu mu irerero ry’abana.

Muri Nyakanga 2012 yibarutse umwana yabyaranye na K8 Kavuyo, ubuzima burushaho kurura nyuma aza kubona imiryango ibiri imufasha.

Mu minsi ishize mu kiganiro Miss Bahati yagiranye na Ally Soudy ku rubuga rwa Instagram, yahishuye byinshi byihariye ku buzima bwe kuva mu bwana kugeza abaye Nyampinga w’u Rwanda.

Ati “Imana yampaye imiryango ibiri Maxwells na Bars. Ndabashimira byatangiye ari ubushuti nyuma biza kuba umuryango. Nterwa ishema no kubita umuryango n’ubwo dufite uruhu rutandukanye, bambereye abantu beza.”

Yavuze ko nyuma yaje kubona ibyangombwa bimwemerera kwiga muri Amerika no kuhatura, nyuma akaza no kugenda abona uko yiga kaminuza byoroshye ubuzima bugakomeza kugenda buba bwiza.

Kugira umwana avuga ko byamuteye imbaraga zo gukora cyane kuko buri gihe yabyukaga saa kumi n’imwe za mu gitondo, kugira ngo abone uko amujyana kwiga.

Yemeza ko kimwe mu bintu yahoze atekereza kuva akiri muto ari ukuzarera umwana we neza kandi akamuha uburere bukwiriye, ubu akaba yishimira ko aho bigeze abona ko yabigezeho.

Ati “Abazi umwana wanjye babona ko afite urukundo n’ubwo yaruhawe n’umubyeyi umwe. Nakuze mfite ishyaka ryo kumva ko ningira umwana nzagerageza kumugarariza urukundo no kumuha ibyo akeneye byose. Maze kumubona byansabye ko nigomwa byinshi ariko ntangiye kubona umusaruro wabyo.”

Ubu Miss Bahati n’umukunzi we baba muri Amerika, ariko avuga ko bashobora no kuzaba muri Canada gusa bikazaterwa n’aho bombi bazaba bafite akazi keza.

Yabajijwe niba ibihe bisubiye inyuma bitewe n’inzira y’urukundo rwe n’umuraperi Muhire William uzwi nka ‘K8 Kavuyo’ babyaranye umwana w’umuhungu yakongera gukundana na we, undi mu gusubiza ati “Ntabwo nabyemera kuko ibyerekezo byacu ntibyaba bihuye.”

Yavuze ko igihe bakundanaga buri wese yari afite icyerekezo cye ari nacyo cyatumye batandukana.

Yabajijwe icyo yakundiye Murekezi Pacifique bakundana ubu, asubiza ko icyo avuze ari cyo akora, akaba ari umusore w’igihagararo kandi umukundira uko.

Ibindi amukundira ngo harimo icyerekezo afite, imyizerere ye yo kwemera Imana, kuba atajagaraye, uko abanye n’abantu, imyitwarire ye n’ibindi.

Pacifique Murekezi wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima wa Bahati Grace, afite imyaka 31.

Mu ntangiro za 2019 nibwo Bahati yashimangiye ko ari mu bakobwa bishimye maze ashyira hanze ifoto ari kumwe n’uyu musore ashimangira ko ari we watumye umwaka wa 2018 umubera akataraboneka.

K8 Kavuyo watandukanye na Bahati, na we mu 2015 yaje kubyarana n’undi mukobwa witwa Umutoni Cynthia ariko ibyabo ntawe uzi uko byarangiye.

Pacifique Murekezi benshi bazi nka Pacy ukundana na Bahati, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, wanakiniye ikipe ya Rayon Sports ndetse na Umubyeyi Josepha.

Ku rundi ruhande ni murumuna wa Murekezi Olivier, umwe mu bakinnyi bakomeye b’umukino wa Volleyball wakiniye amakipe nka UNR Volleyball club na APR Volleyball Club.

Ababyeyi be bose bitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubyeyi w'umusore witegura kurushinga na Miss Bahati, Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu yakiniye ikipe ya Rayon Sports
Bahati aherutse kuvuga ko Pacifique Murekezi yamukundiye imico ye n'uburyo yiyoroshya
Bahati Grace n'umukunzi we bitegura kurushinga
Bahati na Pacifique bamaze igihe mu buryohe bw'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .