Miss Akiwacu yahishuye uko yakoreye umuntu akanga kumwishyura kubera ko ari umwirabura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2014 yavuze ukuntu we n’abandi bakobwa barimo uwitwa Hyacinthe, Mariame Sakanoko ndetse na Mboumba Dorinex bakoze akazi kajyanye n’ibyo kwerekana imideli maze uwitwa Kithe Brewster akanga kubishyura kuko ari abirabura.

Akiwacu yabivuze mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agiye kubivuga arabanza avuga ko ari ‘inkuru y’ubuzima bwe’. Ibi byamubayeho ku wa 23 Mutarama uyu mwaka.

Ati “Twari abakobwa 23 ndetse bamwe muri twe nibo biraburaga muri twe. Ntabwo uwo mugabo yigeze atwishyura uko twari bane twamukoreye nk’abanyamideli bigenga nyamara yishyuye abandi bose bari basigaye.”

Arongera ati “Yarambabaje ubwo yavugaga ko yaduhaye amahirwe […] ikintu gikomeye cyari kibabaje ni uko nawe ari umwirabura ariko afata abirabura nk’abadafite umwanya mu ruganda rw’imideli ahari.”

Miss Akiwacu amaze igihe yinjiye mu byo kwerekana imideli ndetse muri Kamena mu 2017 yiyerekanye mu gikorwa cyo kumurika imideli n’ibisuko by’umusatsi ahitwa Galerie l’Arc en Seine i Paris.

No muri Kanama mu 2018 yari mu bahanga bamuritse imideli muri KIFW mu Bubiligi, mu mafoto ye ku rubuga rwa Instagram n’aho akunze kwerekana ko yimariyemo iby’uyu mwuga.

Uyu mukobwa akunze no kugaragara mu bindi bikorwa bitandukanye byo kumurika imideli mu Bufaransa.

Uyu Kithe Brewster, Akiwacu avuga ko yanze kumwishyura kubera ko yirabura ni umwirabura ukorera i New York na Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umwe mu bahanga imideli bakomeye cyane ko yambitse abarimo Beyoncé.

Akiwacu yatangiye ibikorwa byo kumurika imideli mu buryo bw'umwuga i Burayi
Akiwacu yavuze ku irondaruhu yakorewe azira kuba ari umwirabura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza