00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Akiwacu Colombe yabonye Master’s ya kabiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Ukwakira 2021 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2014, yabonye inid mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza [Master’s degree] mu isesenguramakuru [Data Analysis] yakuye muri Ecole de l’Intelligence Artificielle yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Ni impamyabumenyi ya kabiri abonye nyuma y’aho mu Ukuboza umwaka ushize yari yabonye iya mbere mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ‘Digital Marketing’, mu ishuri ryitwa INSEEC.

Akiwacu yabwiye IGIHE ko yishimiye intambwe yateye, kuko ari ikintu yahoze yifuza kuva kera.

Ati “Ndishimye kuko yari intego yanjye kugira ngo mpuze ibi bintu bibiri nabonyemo master’s degree mu kazi nifuza gukora. Icyanduhije ni ibinaniza abanyeshyuri bose. Kwiga biragora bisaba kubyitaho no kubiha umwanya, hanyuma hakazaho no gukora akazi kugira ngo ubashe kubaho.”

Uyu mukobwa yatangiye kwiga umwaka ushize ubwo yabonaga impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu muri ‘Digital Marketing’.

Yavuze ko icyo agiye gukurikizaho ari ugukora akazi agatangira ubuzima busanzwe.

Mu 2018 nibwo yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Institut Supérieur du Commerce de Paris. Icyo gihe yashimye abantu batandukanye bamufashije kugera kuri ibi barimo na Se umubyara ukunda kumuba hafi cyane.

Akiwacu aheruka mu Rwanda mu 2020, mu bikorwa bya Nyampinga Foundation ahuriyemo na bagenzi be batwaye amakamba muri Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

Miss Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015, ubu atuye mu Bufaransa aho akorera ibikorwa bitandukanye birimo n’ibyo kumurika imideli.

Uyu mukobwa yatangiye kwiga umwaka ushize ubwo yabonaga impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu muri ‘Digital Marketing’
Akiwacu yaherukaga kubona indi mpamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mwaka ushize ubwo yasozaga mu bijyanye na Digital Marketing
Akiwacu yabaye nyampinga w'u Rwanda mu 2014, ubu asigaye aba mu Bufaransa
Akiwacu avuga ko yishimira intambwe yateye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .