00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Akaliza yagaragaje impamvu zihishe mu kuba urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Nzeri 2021 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Akaliza Amanda wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2021 yagiriye inama urubyiruko rwiyahuza ibiyobyabwenge akaba aribyo ruha umwanya munini mu buzima, ko biterwa n’ihungabana rufite.

Mu butumwa burebure uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko hari abantu banywa ibiyobyabwenge ku rwego rwo hejuru batazi ko biterwa n’ihungabana bafite.

Ati “Igisekuru cyacu hari ukuntu cyashoboye gushimangira ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge mu gihe mu by’ukuri cyakabaye kibihunga, ni uburyo bwo kwihagararaho bwangiza ubuzima bwo guhangana n’ihungabana udashaka kureka ngo hagire umenya ko urifite.”

Akomeza avuga ko kugira ibihe byiza rimwe na rimwe ntacyo bitwaye ariko na none kunywa inzoga nyinshi, gufata ibiyobyabwenge bigufasha kurya, gusinzira, gusabana n’ibindi ari ikimenyetso kigaragaza ko hari ikindi kintu kibiri inyuma.

Yakomeje avuga ko niba abantu bakikije umuntu nta nama bo ubwabo bamugira ahubwo bakamufasha mu nzira mbi nabo ubwabo baba bashobora kuba bakeneye ubufasha batabizi.

Ati “Niba kandi abantu bagukikije babibonye ariko bakirengagiza cyangwa bagakomeza kukwenyegeza bakwereka ko atari byiza gukora ibyiza kurusha ibyo urimo ntabwo ari abantu bawe.”

Uyu mukobwa yabwiye urubyiruko ko ubuzima bwarwo ari ubw’igaciro kenshi ku buryo budakwiriye kugarukira ku kuba mu buzima butari bwiza.

Muri Miss Rwanda uyu mukobwa yari afite umushinga ujyanye no gufasha abantu bafite ikibazo ku buzima bwo mu mutwe ndetse arateganya gushinga urubuga rw’ikoranabuhanga aho umuntu ashobora kubona ubuvuzi cyangwa ubujyanama byoroshye.

Uyu mukobwa yavuze ko niba unywa inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge ubutaruhuka haba harimo ikibazo wowe utazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .