Miss Akacu Lynca yateye imitoma umusore w’umuramyi bakundana

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 11:10
Yasuwe :
2 0

Miss Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2015 yongeye gushimangira urukundo rwe n’umusore bamaze igihe bakundana amubwira amagambo y’urukundo no gutaka ibihe byiza bagiranye.

Yavuze ko kuva yamenyana n’uyu musore witwa Guy Alain uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ahorana ibyishimo byongeyeho akamufata nk’inshuti magara yihariye agira mu buzima bwe.

Ni ubutumwa Miss Akacu Lynca yanyujije kuri Instagram amwifuriza isabukuru nziza. Uyu mukobwa ukundana n’umuramyi yaherukaga kubatizwa mu mazi menshi ku itariki ya 12 Werurwe 2017 muri New Life Bible Church ku Kicukiro.

Yamwandikiye ubutumwa bwuzuyemo imitoma no kumuvuga ibigwi ahamya ko yamumurikiye mu rukundo biherekejwe n’uruhererekane rw’amafoto y’ibihe byiza bagize bari kumwe.

Yagize ati “Undi mwaka wo kwishimira wowe ku isabukuru yawe, nshimira byinshi kimwe muri byo ni ukuba mu buzima bwawe, nisanze nshimira Imana kuko yohereje umuntu mwiza nkawe mu buzima bwanjye. Warakoze kuba umukunzi wanjye ndetse n’inshuti magara yanjye. Ntabwo nzigera mbasha kubona undi muntu nkawe, ndagukunda kandi niko bizahora.”

Yakomeje agira ati “Buri munsi turi kumwe uba udasanzwe. Ariko uyu wa none ni umwihariko urushijeho kuko ari isabukuru yawe, kandi nishimiye kuyisangira n’umugabo utuma niyumva nk’umwiza kandi ukunzwe, unyuma akamfata akaboko muri buri ntambwe nteye. Uyu munsi ni uwawe, rukundo rwanjye. Bivuye ku ndiba z’umutima wanjye nkwifurije ibyiza byose ku isabukuru yawe. Intsinzi izayobore inzira zawe mu gihe ufata urundi rugendo rw’ubuzima bwawe uyu munsi. Isabukuru nziza!”

Mu kiganiro Miss Akacu aheruka kugirana na IGIHE, yahishuye ko umusore wamunyura akwiye kuba asenga cyane. Icyo gihe yagize ati “Intangarugero mvuga ni ukuba yiyubaha kandi akubaha n’abandi, kuba asenga kandi aca bugufi, abaye ari muremure w’igikara byaba ari akarusho”.

Miss Akacu Lynca yifuzaga umusore ukunda gusenga cyane

Guy Alain ni umwe mu bagize itsinda rya muzika riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza “Alive and Freed”, akaba amaze imyaka hafi ibiri bimenyekanye ko akundana na Miss Akacu Lynca.

Miss Akacu Lynca ufite imyaka 21, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda akurikiye Uwase Vanessa Raïssa wabaye igisonga cya mbere. Bombi bari bagaragiye Kundwa Doriane watowe nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2015.

Uyu mukobwa uri mu rukundo n'umuramyi yaherukaga kubatizwa mu mazi menshi mu mwaka ushize
Bamaze igihe kigera ku myaka ibiri bakundana
Guy Alain ni umwe mu bagize itsinda rya muzika riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza 'Alive and Freed'
Miss Akacu Lynca yabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2015
Miss Akacu Lynca yabwiye amagambo y'urukundo Guy Alain bakundana
Ubutumwa yamwandikiye bwari buherekejwe n'amafoto menshi y'uruhererekane bishimanye

Amafoto: Serrah Galos

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza