00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Akacu Lynca yarongowe n’umusore bamaze igihe bakundana (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Miss Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2015 yasezeranye imbere y’Imana na Guy Alain bamaze igihe mu rukundo.

Ni umuhango wabaye mu mpera z’iki cyumweru aho aba bombi bahamije isezerano. Ubukwe bwa Miss Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2015 na Guy Alain bwabereye i Rubavu. Babikoze nyuma y’umuhango wo gusezerana mu murenge wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, mu Ukuboza umwaka ushize.

Mu minsi ishize Guy Alain yabwiye IGIHE ko we n’uyu mukobwa barushinze bamaze imyaka itanu bakundana.

Ati “Tumaze imyaka itanu dukundana. Namukundiye ko agira umutima mwiza nanjye ankundira imico yanjye. Twarahuje cyane.”

Muri Gashyantare 2020 nibwo Guy Alain uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yafashe icyemezo cyo kwambika impeta Miss Akacu Lynca amusaba ko yazamubera umugore.

Guy Alain ni umwe mu bagize itsinda rya muzika riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza “Alive and Freed”.

Miss Akacu Lynca ufite imyaka 24, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda akurikiye Uwase Vanessa Raïssa wabaye igisonga cya mbere. Bombi bari bagaragiye Kundwa Doriane watowe nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2015.

Alain yavuze ko Lynca yamukundiye ko agira umutima mwiza
Aba bombi basezeranye imbere y'Imana nyuma y'igihe bakundana
Akacu yari ari mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu 2015 ndetse yanegukanye ikamba
Akanyamuneza kari kose kuri aba bombi
Bahanye isezerano ryo kubana akaramata
Lynca na Alain biyemeje kubana akaramata
Ubwo basezeranaga imbere y'amategeko, biyemeje gukomeza kubana mu byiza no mu bibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .