Minisitiri w’Umuco na Siporo yatunguranye mu gutangiza iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika Festival’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Kamena 2019 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, yatunguranye i Musanze atangiza ku mugaragaro iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika’ rigamije kumenyekanisha umuziki w’abahanzi Nyarwanda.

Iri serukiramuco ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi aho abahanzi batandukanye baririmbiye abakunzi babo bakanyurwa n’umuziki wihariye w’umwimerere.

Ubwo iri serukiramuco ryatangizwaga Minisitiri Nyirasafari yatunguranye ahamagarwa ku rubyiniro

Yahamagawe ku rubyiniro ahageze ashima EAP yateguye ibi bitaramo kuko bifite byinshi bizungura umuziki nyarwanda.

Ati “Uyu munsi turi i Musanze aho twaje gutangiza iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika Festival’, muri beza twishime rero cyane kuko iserukiramuco ritangiriye hano iwacu i Musanze. Turashimira East African Promoters kuba yarariteguye n’abafatanyabikorwa bayo ndetse n’uko mwatwakiriye.”

Yungamo ati “ Iri serukiramuco riradutegurira tariki ya 4 Nyakanga umunsi twizihiza kwibohora kw’igihugu cyacu. Ni ibyo kwishimira kuba dufite igihugu cyiza kirimo amahoro n’umutekano tukaba dushimira Perezida Paul Kagame n’ingabo zatubohoye. Twishimire y’uko uyu munsi twifatanyije namwe gufungura iri serukiramuco ‘Iwacu Muzika Festival’ turifunguye i Musanze ariko rizakomereza no mu tundi turere.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko iki gikorwa kizatuma aba bahanzi bagaragaza impano bigatuma abanyarwanda bishimira impano z’aba banyarwanda.

Ati “Iyi ‘Iwacu Muzika Festival’ ni umwanya wo kugira ngo abahanzi bagaragaze impano zabo twishimira zifashe abanyarwanda, dusabane kandi urabona ko abantu ari benshi. Abahanzi bacu bafite imbaraga kandi dukwiriye kubashyigikira no gukorana nabo kuko badufitiye akamaro kanini, dukwiriye kwemera no gushyigikira imbaraga z’abahanzi.”

Yavuze ko yashimishijwe no kuba iri serukiramuco ryatangiriye mu Karere ka Musanze kuko ari abantu bakunda kwizihirwa cyane.

Arakomeza ati “Ubutumwa naha abanyarwanda ni uko bashyigikira iri serukiramuco bakaza tukishimira ibyo igihugu cyacu cyagezeho ari nako dukomeza kubirinda. Bazitabire ingeri zose kuko kwishima ntibigira umupaka kuko igihugu cyacu kirimo amahoro n’umutekano.”

Iri serukuramuco ryatangiriye i Musanze, aho abahanzi barimo Orchestre Impala, Bruce Melodie, Jay Polly, Jules Sentore, Allioni, Yverry na Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ bongeye gutuma abatuye mu Majyaruguru bamwenyura kubera umuziki.

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, ubwo yatangizaga iri serukiramuco rya muzika
Yashishikarije abanyarwanda b'impano kuzigaragaza kuko bahawe urubuga
Iri serukiramuco ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi aho abahanzi batandukanye baririmbiye abakunzi babo bakanyurwa n’umuziki w’umwimerere
Minisitiri Nyirasafari yavuze ko iri serukiramuco ritegurira abanyarwanda kwinjira mu gihe cyo kwizihiza imyaka 25 u Rwanda rwibohoye

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza