Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021, Minisitiri Dr Ngamije yifatanyije na Mico The Best mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya igituntu.
Mu kiganiro na IGIHE, Mico The Best yashimiye Minisitiri Dr Ngamije wemeye kwifatanya nawe akagenera Abanyarwanda ubutumwa bwo kwirinda igituntu no kucyipimisha kare kuko ari indwara ivurwa igakira.
Ati “Minisitiri Dr Ngamije yifatanyije natwe mu gikorwa cyo kurwanya igituntu, atanga n’ubutumwa buza gutambuka mu gitaramo cyanjye na Riderman.”
Ku Isi yose tariki 24 Werurwe hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Igituntu.
Kuri uyu munsi Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dukomeze imihigo duhashye indwara y’igituntu, twisuzumishe hakiri kare.”
Mu butumwa Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu munsi yavuze ko u Rwanda rwagerageje kwita ku barwayi b’igituntu n’ubwo igihugu cyari gihanganye na Covid-19.
Yagaragaje kandi ko binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, abakozi bo mu mavuriro yose bagiye kongererwa ubumenyi n’ubushobozi n’ibikoresho bigezweho mu kuvura indwara y’igituntu.
Ikindi ni ukwegereza ubuvuzi abaturage kandi buri murwayi agahabwa imiti ku buntu kugeza akize.
Indi ngamba ni ukongerera imbaraga urwego rw’abajyanama b’ubuzima, byose bigamije kurandura burundu igituntu bitarenze umwaka wa 2035.
Kuri uyu munsi Mico The Best yateguye igitaramo yatumiyemo Riderman kiza kuyoborwa na Anita Pendo.
Bitewe n’uko ibitaramo bihuza abantu bitemewe mu Rwanda, kiratambutswa ku mbuga nkoranyambaga zirimo na shene ye ya Youtube guhera saa moya z’ijoro.


Aho wakurikira igitaramo cya Mico
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!