Minisiteri eshatu zafashije Senderi na Tuyisenge kongera gusubiramo indirimbo basabwe na Perezida Kagame

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

Senderi International Hit na Intore Tuyisenge basubiyemo bwa kabiri indirimbo bise “Ibidakwiriye Nzabivuga” babifashijwemo na Minisiteri y’Urubyiruko, iy’umuco na Siporo ndetse n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, nyuma y’iyo bari baherutse gusubiramo Tuyisenge yagwatirije ikibanza naho Senderi yagurishije inka.

Iyi ndirimbo aba bagabo bari bavuguruye bashyize hanze mu minsi ishize bayikoze bibagoye kuko babanje guteza no kugwatiriza imwe mu mitungo yabo.

Senderi yabwiye IGIHE ko nyuma yo kuyikora bagasigara nta n’urwara rwo kwishima bagobotswe na Minisiteri y’Urubyiruko, iy’Umuco na Siporo ndetse n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, bakongera kuyikora mu buryo butandukanye n’uko bayikoze mu minsi yashize.

Ati “Eric Senderi na Tuyisenge turashimira Leta y’u Rwanda. Turashimira Minisiteri y’Umuco na Siporo, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Urubyiruko uburyo baduteye inkunga yo kongera gusubiramo neza ‘Ibidakwiriye Nzabivuga’. Iyasohotse mu by’umweru bishize twayihinduye twongeramo andi magambo.”

Yakomeje avuga ko bari bafite ikibazo cy’ukuntu amashusho y’iyi ndirimbo azafatwa ariko ubu kikaba cyakemutse.

Ati “Ubu igiye no gukorerwa amashusho vuba aho buri karere ibikorwa by’indashyikirwa byako bizagaragaramo.”

Ku wa 22 Kamena 2019, nibwo aba bahanzi bari bashyize hanze iyi ndirimbo ivuguruye aho bari bahinduyemo amagambo bari basabwe ndetse bongeramo n’ibindi mu gitero cya mbere n’icya kabiri.

Ubwo yasuraga Akarere ka Burera tariki 8 Gicurasi 2019, Perezida Kagame mbere yo gutangira ijambo rye yabanje gusaba abaturage kongera kuririmba indirimbo yitwa ’Nzabivuga’ yari yashyuhije benshi.

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gusigasira ibyagezweho yitsa iti “Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga, kuko ibyo Kagame yatugejejeho nta wabisenya ndeba, oya, oya kirazira!”.

Perezida Kagame yavuze ko ari indirimbo nziza cyane ariko asaba ko “hahindurwamo akantu, [ahari izina rye] bakavuga ko “ibyo twigejejeho cyangwa leta, cyangwa FPR [yatugejejeho] nta wabisenya tureba”.

Ni inama Senderi International Hit na Intore Tuyisenge bakiriye neza ndetse bahamiriza IGIHE ko bagiye kuyisubiramo.

Senderi na Tuyisenge ubwo baririmbaga indirimbo Ibidakwiriye Nzabivuga, mu Karere ka Burera Perezida Kagame akabasaba kuyivugurura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza