00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mimi ukundana na Meddy yakorewe ’bridal shower’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Gicurasi 2021 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Mimi Mehfira ukundana n’umuhanzi Meddy yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ’bridal shower’ biba ikimenyetso ntakuka cy’uko uyu muhanzi agiye kurongora mu minsi ya vuba.

Ibi birori byo gusezera ku bukumi k’uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopie yabikorewe kuri uyu wa Gatandatu tari 15 Gicurasi 2021, aho byitabiriwe na bamwe mu nshuti ze za hafi.

Ibi birori kandi byitabiriwe n’abarimo Producer Lick Lick wanafashe amashusho n’amafoto y’uko byagenze.

Meddy nta kintu aravuga kuri ibi birori by’umukunzi we, gusa uyu mukobwa we yasangije abamukurikira amafoto agaragaza ko yakorewe bridal shower. Ntabwo itariki y’ubukwe bw’aba bombi yari yamenyekana.

Ku wa 18 Ukuboza umwaka ushize nibwo Meddy yateye ivi asaba Mimi ko yazamubera umogore, undi nta kuzuyaza ahita abyemera.

Kuva muri Kanama 2017, abantu batandukanye bakurikirana imyidagaduro cyane cyane iyo mu Rwanda, batangiye guhoza ijisho ku muhanzi Ngabo Medard Jobert ‘Meddy’, uri mu ba mbere bakurikirwa cyane kandi ufite igikundiro cyihariye.

Kumuhozaho ijisho birushije uko byari bisanzwe, byatewe n’amagambo yari yavugiye mu itangazamakuru ko yamaze kubona umukobwa bashimanye ndetse ngo batangiye urugendo rwo kurambagizanya ku buryo nta gihindutse yazamubera umukunzi bahuza byuzuye akamwereka abafana be.

Ntibyatinze, mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani y’uwo mwaka, Meddy yatangiye guca amarenga y’uko uwo mukobwa yaba ari Mimi Mehfira wo muri Ethiopie ariko ntiyerure neza.

Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy.

Mu 2019 Mimi yongeye gushimangira urwo akunda Meddy ubwo ku isabukuru ye yandikaga amagambo menshi agaragaza ko yamwihebeye. Na Meddy ntiyahwemye kwereka uyu mukobwa ko yamwihebeye anamubwira ko afite umwanya wihariye mu mutima we.

Mu mpera za 2018 Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019 cyabaye ku wa 1 Mutarama, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga.

Mimi yakorewe 'bridal shower' bigaragaza ko Meddy ari hafi kurongora
Mimi yakorewe ibi birori byo gusezera ku bukumi nyuma y'igihe gito Meddy ateye ivi
Uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopie amaze igihe kinini akundana na Meddy
Inshuti za Mimi zari zari zagiye kumushyigikira
Akanyamuneza kari kose kuri Mimi ugiye kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .