00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 18 Frw zigiye gusaranganywa abahanzi ku ndirimbo zabo zacuranzwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Abahanzi Nyarwanda bataratangazwa umubare, bagiye gusaranganywa miliyoni 18 Frw z’ubwishyu bwo kuba ibigo bitandukanye na Radio byarakoresheje ibihangano byabo.

Aya mafaranga yakusanyijwe n’Ikigo Nyarwanda cy’Abanditsi, Rwandan Society of Authors, RSAU, mu bigo birimo Radio Isangano, MTN Rwanda na Net Solution.

Ntabwo umubare w’abahanzi bazahabwa aya mafaranga uratangazwa, gusa mu 2019 ubwo yaherukaga gutangwa, yahawe abahanzi 80 buri wese ahabwa ibihumbi 100 Frw muri miliyoni 8 Frw zari zabonetse.

Icyo gihe umubare munini w’ayo mafaranga, wari wakusanyijwe muri hotel ziganje mu Mujyi wa Kigali.

Byitezwe ko tariki 18 Kamena 2021 aribwo abahanzi ba muzika babarizwa muri RSAU bazasaranganywa ayabonetse kuri iyi nshuro.

Umuvugizi wa RSAU, Turinimana Jean De Dieu, mu kiganiro Les Hommes D’Affaire gitambuka kuri Vision Radio, yavuze ko kuri iyi nshuro abahanzi batazasaranganywa mu buryo bw’iringaniza.

Ati "Abahanzi bazahabwa menshi bigendeye ku nshuro bacuranzwe. Kugeza ubu dufite Playlist [urutonde rw’indirimbo] zagiye zikoreshwa mu bigo byatwishyuye, nizo tuzashingiraho tugabanya abahanzi amafaranga yabo."

Uyu muyobozi muri RSAU yavuze ko ari iby’agaciro kuba hari amafaranga babashije gukusanya, bagiye kuyashyikiriza ba nyirayo muri ibi bihe ibikorwa byinjiriza abahanzi bisa n’ibyahagaze.

Ati "Ni amafaranga atari menshi cyane, ariko yagoboka umuntu muri ibi bihe, twishimiye kuba umuhanzi ubu agiye gutangira kubyaza umusaruro ibihangano bye bikaba aribyo bimugoboka."

Yaboneyeho kandi gusaba buri wese urebwa no kwishyura amafaranga y’ibihangano akoresha ko yabyitaho, ati “Usanga abantu batarumva neza icyo itegeko risaba, ni byiza ko umuntu ukoresha ibihangano by’abahanzi yabyishyurira kugira ngo inyungu zigarukire nyiri igihangano."

Yaboneyeho umwanya wo gushimira byihariye Radio Isanganiro, imwe rukumbi yabashije kwishyura amafaranga y’ibihangano bakoresha.

Imikorere ya RSAU iri kugenda biguruntege

Hashize imyaka irenga 12 RSAU ishinzwe, itangirana miliyoni zirenga 75 Frw zagombaga kuzajya zifashishwa mu gushyigikira abahanzi, ku buryo ibihangano byabo bitazongera gukoreshwa ku buntu.

Kuva yatangira, yumvikanye mu nkubiri n’amaradiyo isaba ko ibihangano bitazongera gukoreshwa ku buntu, ndetse n’amafaranga yari yahawe igomba kwifashisha, nta muntu wamenye irengero ryayo.

Abahanzi bakorana na RSAU mu myaka irenga icumi ishize byibuza bamaze guhabwa amafaranga ibihumbi 100 Frw nayo atarahawe abahanzi bose.

Ubwo RSAU yashingwaga Guverinoma y’u Rwanda yatanzemo miliyoni 15 zo kuyishyigikira, yiyongereyeho miliyoni zirenga 24 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na NORCODE (The Norwegian Copyright Development Association).

Mu masezerano bagiranye icyo gihe NORCODE yemereye RSAU indi nkunga ya miliyoni zirenga 36 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe mu 2015. Bemeranya ko amasezerano yajya avugururwa buri myaka itatu nubwo bitigeze bibaho.

Mu 2019 abahanzi bari babukereye bagiye guhabwa amafaranga yakusanyijwe mu ikoreshwa ry'ibihangano byabo
Makanyaga Abdul ashyikirizwa ikimenyetso cya sheke bageneye aba bahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .