Mike na Ally Soudy: Uko umwe yirukanywe azize T-Shirt n’ibihe batazibagirwa kuri Radiyo Salus

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Amateka y’uko amaradiyo yagiye asimburana mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni maremare, kuko uko imyaka yagiye yihirika ariko yagiye aza akabica bigacika amwe akava ku ibere atamaze kabiri.

Igihe nyacyo radiyo ya mbere yumvikaniyeho mu Rwanda kizwi neza, hari abavuga ko ari mu 1961 abandi bati ni mu 1963, gusa ikidashidikanywaho ni uko kugeza mu myaka ya 2000 hariho radiyo imwe rukumbi ariyo Radiyo Rwanda.

Icyo gihe hari hagezweho insakazamajwi yitwaga ‘National’ , yafataga umurongo wa ‘Shortwave’ ibyo benshi twitaga ‘SW’ [Soma: swa]. Radiyo Rwanda yagera saa sita z’ijoro igafunga ikongera gufungura saa kumi n’imwe n’indirimbo yubahiriza igihugu.

Mu 2004 itangazamakuru ryariyuburuye radiyo zigenga zitangira kumvikana zibimburiwe na Radio 10. Yakurikiwe n’izindi nyinshi zirimo Flash FM, Contact FM uwo mwaka urangira hari radiyo zigenga eshanu gusa, maze ikibuga gitangira guhindura isura.

Uko iminsi ihita haje izindi, mu 2005 hahise hatangira radiyo Salus ikurikirwa n’izindi zirimo Voice of Africa, Isango Star, KFM, KT Radiyo birakomeza. Ubu imibare itangwa n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru igaragaza ko mu Rwanda habarurwa radiyo zirenga 30.

Muri iyi nkubiri y’amaradiyo mashya, Salus yaje ifite umwihariko wiganjemo ibiganiro byakundwaga na benshi, amaso ya benshi bayakura kuri radiyo z’i Kigali yerekezwa i Ruhande.

Radiyo y’intiti yabiciye mu myaka ya 2006-2011

Tariki 18 Ugushyingo mu 2005, nibwo Salus yatangiye, intego zari ugufasha abanyeshuri biga itangazamakuru, kubona aho bimenyerereza kuzavamo abanyamakuru b’umwuga.

Iyi radiyo yari iriho ibiganiro bitandukanye byakundwaga na benshi birimo ‘Salus Relax’, ‘Inkirigito’ ya Bisangwa Ben Nganji, ‘Imenye Nawe’ cyakorwaga na Emma Claudine, ‘Intashyo’ n’ibindi byakunzwe.

Yigaruriye imitima ya benshi ibibagiza izindi radiyo zari zikunzwe cyane mu Rwanda muri icyo gihe.

Abanyamakuru nka Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar), Jean Claude Ndengeyingoma, Rukizangabo Shami Aloys, Nsengiyumva Prudent n’abandi benshi, bose batorejwe kuri radiyo Salus.

Andi mazina yumvikanye cyane akanamamara kuri radiyo Salus, mu bihe byayo byo gutangira na nyuma gato ubwo yari igikunzwe cyane henshi mu gihugu, ni nka Germain Uwahiriwe, Emma Claudine, Barada Clementine, Leonidas Ndayisaba, Philos Hakizimana, Ally Soudy, Mike Karangwa, Sandrine Isheja, David Bayingana, Claude Kabengera n’abandi.

Ikiganiro nka Salus Quiz nta muntu utaracyumvise muri kiriya gihe. Cyakorwaga na Neza Nice Fabrice, ku buryo mu guhuhura ubuhanga bw’abakora kuri iyi radiyo, uyu musore we yavugwagaho byinshi.

Yari ashinzwe ibijyanye na tekiniki yayo ariko yanyuzagamo akava ku buhanga bw’ibyuma agakora ibiganiro. Abantu bakundaga gukomoza ku buhanga bwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo hambere aha hari abajyaga batebya bakavuga ko yari afite ikoranabuhanga ryamubashishaga kuba yazimya ibyuma by’iyi radiyo kandi we yibereye i Nyabugogo muri Gare.

Hagati ya 2006 na 2011, Salus yari mu maradiyo akunzwe cyane mu Rwanda. Guhera mu 2011, yatangiye guhura n’ibibazo bya tekiniki, iva ku murongo igihe kinini birangira n’abanyamakuru bamwe bayicitse nubwo nyuma yaje kongera kuzanzamuka ariko isanga ibintu byarahindutse.

Ibiganiro bya Radiyo Salus byatumye amwe mu maradiyo y’i Kigali agira ikibazo gikomeye

Bimwe mu biganiro by’iyi radiyo byakunzwe mu buryo buhambaye harimo ‘Imenye Nawe’ yavugaga ku myororokere, ‘Salus Relax’, ‘Intashyo’ n’ibindi byinshi.

Mike Karangwa aganira na IGIHE yabajijwe impamvu abona Radiyo Salus itagifite umuriri nk’uwo muri icyo gihe avuga ko hari ibintu byinshi byateye iki kibazo.

Ati “Dutangira itangazamakuru ubushake bwari bwinshi cyane kandi ibitangazamakuru ntabwo byari byinshi. Uyu munsi amaradiyo, website na za televiziyo zabaye nyinshi haniyongeraho ubundi buryo bukomeye bwo kumenyesha amakuru ku mbuga nkoranyambagaa.”

Abajijwe impamvu nta banyamakuru biga uyu mwuga bakimenyekana nk’uko bo byagenze bakiri i Butare, yavuze ko rimwe na rimwe hazamo amahirwe.

Agira inama urubyiruko ruri kwiga itangazamakuru cyane abifuza kujya mu ry’imyidagaduro gushirika ubute bagakora cyane akazi kabo kakaba ariko kabavugira, kuko uzakora inkuru nziza zigisha kandi zisesenguye zitanabogamye atazatinda kubona umusaruro.

Karangwa agaruka ku bihe byo ha mbere kuri iyi radiyo, yavuze ku mikoranire ye na Ally Soudy na Germain Uwahiriwe mu biganiro by’imyidagaduro.

Ati “Njye natangiye nkorana na Germain Uwahiriwe, Ally Soudy aza kuza mu ikipe, azana n’ikintu kidasanzwe twari dukeneye kuko mu gutangira wasangaga amakuru yo mu Rwanda afite nka 40%. Ubwo Soudy yazaga byahinduye isura, atuma amakuru yo mu Rwanda aba nka 60%.”

Mike Karangwa yishimira uruhare rw'ibiganiro birimo Salus Relax mu iterambere rya muzika nyarwanda

Kuko imiterere y’iyi radiyo yari ukumenyereza abanyeshuri, abarangizaga amasomo, amaradiyo y’i Kigali yose yabaga abashaka ku buryo bukaze.

Akomeza agira ati “Igihe twari dusoje amasomo twayivuyeho tujyana ubumenyi twize ahandi. Mbona ko byagize akamaro kuko byatumye dutangiza ibindi biganiro bikunzwe cyane n’ubu nka Sunday Night, Isango na Muzika (Radio Isango Star), 10 Tonight (Radio 10), CFM vibe (Radio Contact FM). ”

Kwimukira i Kigali byatumye haboneka izindi mpano nshya i Huye ari nabwo abarimo Geoffrey Sangano, Claude Kabengera, Henri Jado Uwihanganye, Sandrine Isheja nabo banyuze imitima ya benshi.

Ally Soudy Uwizeye wamamaye muri Salus Relax yavuze ko icyatumye bakomera mu mwuga w’itangazamakuru ari uko bakoraga ibyo bakunda kurusha ibindi.

Ati “Nigaga ibijyanye n’Ubukungu nza kubona amahirwe yo gukora kuri Radiyo Salus bamvanamo umunyamakuru w’umwuga, kuko hari ibyo nashakaga guhindura mu ruganda rw’imyidagaduro, baza nkumfasha mpabwa amahugurwa. Ntabwo nari nzi ko bizavamo izina rikomeye nka Ally Soudy cyangwa se rikavamo akazi kampaye amafaranga menshi kamfashije mu buzima bwanjye.”

Kimwe mu byo yumvaga agamije kwari ugukundisha abantu muzika nyarwanda, ibyo gukundwa ku giti cye bikaza nyuma ariko ubu abona ko hari benshi baba bashyize imbere kumenyekana kurusha ibyo bakora.

Ally Soudy yavuye yirukanwe kuri Salus mu buryo butangaje

Ally Soudy wari umaze gushinga imizi kuri Radiyo Salus avuga ko yirukanwe kuri iyi radiyo mu gihe yiteguraga kwandika igitabo cye cyo mu mwaka wa nyuma wa kaminuza.

Ati “Njye nahavuye banyirukanye, singitinya kubivuga kuko naje gusanga impamvu yatumye mpava ariyo yatumye mba umunyamakuru ukomeye i Kigali.”

Kwirukanwa kwe asobanura ko kwari gushingiye ku kudahuza n’abandi umurongo ikiganiro Salus Relax gikwiye kugira.

Ati “ Byatewe n’uko nashakaga iterambere ry’ikiganiro Salus Relax ariko abandi ntibabibone nk’uko nabishakaga. Birimo urujijo byaturutse ku mukunzi wa radiyo ariko akunda by’umwihariko Salus Relax, yari umuhanzi adukorera imipira yanditseho ‘Salus Relax’ arampamagara ambwira ko ashaka kuduha impano aransobanurira ndabyishimira ndetse mbibwiye na Mike nawe biramushimisha arambwira ati nta kibazo.”

Ally Soudy yavuye kuri Radiyo Salus yirukanywe

Akomeza avuga ko icyo gihe uwo muntu yaboherereje imipira bagaterwa ishema no kujya bayambara mu kiganiro ariko bamwe bibarya ahantu.

Ngo yumvaga bitaba byiza kuba batunga iyo myenda ubuyobozi butabizi, maze niko kujya kubivuga ubuyobozi burabishima cyane ariko ntibyarangirira aho.

Ati ”Hashize nk’icyumweru sinzi ukuntu ibintu byaje guhinduka nari ndi Kigali naje gutara amakuru, umuyobozi wa radiyo arampamagara ati ya mipira uracyayifite, nti irahari, arangije arambwira ngo tuzayimuzanire ku wa Mbere tunitabe. Icyo gihe baranambwiye ngo njye na Mike ntidukore ikiganiro, ahubwo Sandrine Isheja aza gukora bashyiramo n’abandi banyamakuru babiri.”

Soudy yavuze ko mu kwitaba, ubuyobozi bwabahase ibibazo bijyanye n’inkomoko y’iyo mipira nyuma buza kwanzura ko uwayizanye yirukanwa.

Ati ”Baje gufata umwanzuro wo kwirukana Ally Soudy naho Mike Karangwa bamuhagarika iminsi mike. Byarambabaje icyo gihe nza gutekereza ko hari abandi babyihishe, biza guhurirana n’uko nari ndi kwandika igitabo nsoza kaminuza aba aricyo nshyiraho umutima.”

”Narangije amashuri nza i Kigali kandi kuba narakoze kuri Salus byaramfashije kuko hari byinshi nahigiye ndetse ni nabyo byafashije Sunday Night kuba ikiganiro gikunzwe.”

Mike Karangwa na Isheja bazanywe i Kigali na Ally Soudy bicogoza, uburyohe bwa Salus Relax

Ally Soudy avuga ko kugira ngo Mike Karangwa na Isheja Sandrine bajye gukora kuri radiyo Isango Star ariwe wabigizemo uruhare nyuma yo kurangiza ishuri yagera i Kigali akahabona akazi.

Ati “Hari abanyamakuru bakoraga muri Sunday Night ariko nkumva ntabwo bari ku rwego nifuzaga nkabona abantu bari kuri urwo rwego ari Mike na Sandrine, naganiriye n’ubuyobozi bwa Isango Star mbabwira ko nshaka kubazana babanza kwanga kubyemera ariko ndabibabwira barabyumva.”

Mike Karangwa na Ally Soudy babanaga nk’abavandimwe, hanyuma Sandrine Isheja bamufata nka mushiki wabo.

Soudy ati “Narabakundaga cyane kuba baraje byaramfashije kuko byatumye ikiganiro cyongera kugira imbaraga, cyane ko ntiyumvishaga ukuntu nzaza i Kigali nkakora ikiganiro kimeze nka Salus Relax na ba Mike bakiri i Butare. Numvaga twazakora tumeze nk’abahangana kandi twari tumeze nk’abavandimwe.”

Sunday Night, ikiganiro cyuje uburyohe

Mike Karangwa avuga ko Sunday Night ari ikiganiro cyazanye impinduka zikomeye mu kubaka uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Ikintu gikomeye Mike Karangwa atazibagirwa ni uko iki kiganiro cyagize uruhare rukomeye mu gushingwa kw’ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo (ubu riri mu Karere ka Muhanga) ndetse n’ishyirwaho ry’urugaga rw’abahanzi mu Rwanda.

Byagenze bite ngo ikipe hafi ya yose ya Sunday Night ijye kuri TV10?

Mike Karangwa avuga ko byari akazi kuko bari babifuzaga kandi bakabona hari ibyo babemereye byisumbuye iby’aho bakoraga bahitamo kujyayo.

Ati “Icyo gihe Radio 10 yashakaga kuduha akazi, tukabona ibyo bashakaga kuduha ari byiza kandi tubona bafite gahunda nzima dufata icyemezo cyo kujya gukorerayo. Icyo nshima n’uko icyemezo cyacu kitabaye impfabusa kuko naho twahasize urwibutso rwiza arirwo ikiganiro 10 Tonight n’ubu benshi bakunze.”

Sandrine Isheja yari nka mushiki wa Mike Karangwa na Ally Soudy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza