00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mike Karangwa yisobanuye, Nzizera asuka amarira mu kiganiro bavugiyemo ukuri ku kibazo cya Vestine na Dorcas

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Mu makuru y’imyidagaduro mu Rwanda shene [channel] yabaye shene ku buryo n’utazi iyo biva n’iyo bigana wese iyo abonye abantu barenze umwe babisangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga yihutira kubaza yamara kubimenya agaseka agatembagara!

Iyi nkuru yatangiye ari uruhererekane aho ku wa 7 Nyakanga 2021, umunyamakuru Murindahabi Iréné [M.Iréné] yasohoye itangazo avuga ko yatandukanye na Vestine na Dorcas areberera inyungu mu muziki.

Aba bana bari basanzwe baririmba kuko guhera mu 2018 batangiye gusangiza ababakurikira ibihangano bitandukanye byiganjemo indirimbo basubiyemo ari na bwo babengutswe na M. Iréné wabinjije mu muziki umwaka ushize.

Benshi bashavujwe n’iri tangazo ribasezerera ndetse amakuru menshi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga akavuga ko M.Iréné yagambaniwe n’abatifuriza umuziki nyarwanda iterambere bigatuma atandukana n’aba bana. Na we ati “Ukuri kuraza kujya hanze!”

Ku wa 8 Nyakanga M. Iréné yakoze ikiganiro yifashishije umurongo wa Youtube y’inzu ye ifasha abahanzi ya MIE, aho yavuze ko yagambaniwe n’abantu yashyiraga mu majwi barimo uwitwa Nzizera Aimable ndetse nyuma y’iki kiganiro Mike Karangwa yashyizwe mu majwi kuko yari amaze igihe akorana n’uyu mugabo uri gutegura igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live.

Iyi nkuru igitangira yaje ibabaje kuko umunyamakuru yagiye ku rubuga rwa Youtube rwe akagaragaza ko impano y’aba bana niramuka izimye bizamubabaza kuko bitari bikwiye gusa akavuga ko nibifuza kumugarukira azabakirana yombi.

Bimwe mu byavugwaga byakuruye umwuka mubi hagati ya Murindahabi n’ababyeyi b’aba bana, birimo ko yitwazaga izina ryabo agahabwa amafaranga ariko akayarya wenyine [ibintu we yahakanye yivuye inyuma], ikindi gikomeye cyane cyari shene ya Youtube byavugwaga ko aba bana ari bo bayitangije ariko uyu munyamakuru yatangira kubafasha akayitwara ku buryo amafaranga yinjizwaga na yo batamenyaga aho yarengeye, ibintu byakuruye uburakari ku babyeyi babo.

Icyatembagaje benshi, ni urugendo rw’umubyeyi wa Vestine na Dorcas [Uzamukunda Elisabeth] wavuye i Musanze aje kuburana shene [yahise ihabwa akazina ka cano] maze umuriro ukomeza kwaka utyo.

Bidateye kabiri ku wa 10 Nyakanga abantu bongeye kugwa mu kantu babonye ikiganiro cya M. Iréné n’aba bana ndetse n’umubyeyi wabo bari kumwe bavuga ko biyunze, abantu batangira gukeka ko byaba ari ibyateye byo gutwika.

Mike Karangwa yisobanuye na Aimable asuka amarira

Nyuma y’iminsi yibasirwa azizwa kuba umugambanyi mu mugambi wo gutuma aba bana batandukana na M. Iréné, Mike Karangwa na Nzizera Aimable bashyizwe mu majwi cyane bakoze ikiganiro cyageze n’aho umwe muri bo asutse amarira.

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021, Mike Karangwa yahuriye mu kiganiro na Nzizera cyatambutse kuri shene ya Youtube yitwa MK TV.

Mike Karangwa washinjwe kuba yaragiye muri uyu mugambi ndetse akaza kujya ahura n’ababyeyi b’aba bahanzikazi, yavuze ko bahuye bwa mbere ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, mu irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ mu gikorwa cyabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ahura n’aba bakobwa, hari hashize ukwezi n’iminsi micye afite amakuru y’uko M. Iréné atameranye neza n’umuryango wasabye ko basubizwa shene ya Youtube, imikoranire y’abo igahinduka ijyanye n’amasezerano impande zombi zagombaga kugirana.

Nzizera avuga ko yababajwe n’uburyo M. Iréné yitwaye muri iki kibazo kuko yagaragaje ko ari umwere agashyiraho abandi umugayo.

Ati “Naraye ndebye ikiganiro M. Iréné yakoze avuga ngo ubugiraneza bw’inkware bwayigonze ijosi. Ndibaza nti buriya inkware yaba nde? Kuko ibyo ari byo byose hari abantu bagizweho ingaruka n’ibintu. Wakwibaza ngo inkware ni M. Iréné, ni Aimable, ni nde?”

Umwuka mubi wavutse hagati ya Murindahabi n'ababyeyi ba Vestine na Dorcas waturutse kuri shene ya Youtube

Se wa Vestine na Dorcas na M. Iréné ntabwo barahura na rimwe!

Nzizera avuga ko igihe kimwe yakiriye telefoni ya Se wa Vestine na Dorcas amubwira ko atazi M. Iréné, kandi ko ahengera adahari akajya gufata abana be. Rimwe akajya n’iwe kubafata mu gihe na we ahari ariko ntabimenye.

Ibi byatumye ngo atangira kuvuga abana be ntibamwumve ahubwo bakiyumvira M. Iréné, ibintu byatangiye kuzamura umwuka mubi iwabo w’aba bana.

Kubera aba bana babaye ibyamamare se wabo yatangiye kumva ko n’ubundi abungukamo, ari na ho hatangiye umwuka mubi.

Nzizera avuga ko yabwiye Se w’aba bana gushaka uko yaganira na M. Iréné bagakemura ikibazo, undi amubwira ko yamaze kwanzura gutandukana na nyina wa Vestine na Dorcas kubera ko yatanze abana be atabizi.

Akomeza avuga ko Iréné aho kugira ngo ahamagare aba babyeyi akemura ikibazo bari bafitanye cyane ko ari we cyari gishingiyeho, yabwiraga abana ko bizakemuka.

Amasezerano yarananiranye, ibintu bitangira kuzamba

Ikibazo cya shene gitangira gututumba Nzizera yashatse umunyamategeko ndetse ashaka guhuza Iréné n’aba babyeyi b’abana.

Uyu mugabo yashatse umunyamategeko witwa Benoit amuhuza na Nyina wa Vestine na Dorcas, Murindahabi na we ashaka umunyamatageko bahurira kuri Galax Hotel mu Kiyovu baganira ku masezerano. Icyo gihe hari hashize amasaha macye indirimbo ‘Papa’ isohotse.

Uzamukunda Elisabeth yasabaga Murindahabi kumusubiza abana be na Youtube, aho kugira ngo bitume atandukana n’umugabo we.

Uku kwinjira mu kibazo cyabo byatumye Nzizera amenya ko nta masezerano M. Irene yari afitanye na Vestine na Dorcas, bityo ahitamo kuvugisha umubyeyi wabo amusaba ko bakwitabira ibitaramo bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yatangiye gutegura. Ikibazo kivuka ubwo!

Mike Karangwa wisanze ashinjwa ubugambanyi ashobora kugana inkiko…

Nzizera yavuze ko yababajwe cyane n’ukuntu Mike Karangwa yisanze mu bibazo atazi ndetse atanateje.

Karangwa yavuze ko ntacyo umutima we umushinja. Ati “Iki kibazo nakinjiyemo Nzizera ansabye kumufasha kunga Murindahabi n’ababyeyi b’abana.”

Avuga ko nyuma yo kwibasirwa na Murindahabi yagerageje kumuganiriza, amusaba kumusaba imbabazi no kuvuga uruhare rwe muri ibi bintu.

Karangwa avuga ko Murindahabi akimara kwinjira muri iki kibazo yifashishije abanyamakuru n’abandi kugira ngo bamuvuge neza ariko atari shyashya.

Ati “Mike wanyereka ahantu nakwise umugambanyi. Urahamanya n’umutima ko akazi mufite wowe na Aimable wawe mutari kubangamira ibikorwa byatuvunnye? Undusha kumenyakana ariko uko uzwi biruta uko nzwi ariko njye uko ndi biranyuze.”

Karangwa yavuze ko ibi bintu byamugizeho ingaruka zikomeye bimwanduriza izina cyane ko abandi bavuzwe muri iki kibazo bo havugwaga izina rimwe ariko we amazina ye yose Murindahabi akaba yarayashyize hanze.

Yavuze ko Murindahabi natamusaba imbabazi, hari ahandi bizakemukira. Ati “Icya mbere ni uko yaba umugabo akansaba imbabazi cyangwa se ibintu bigakemukira ahandi.”

M. Irene yashatse ‘gutwika’ yifashishije ikibazo cyabayeho!

Mike Karangwa yavuze ko mu isesengura rye yakoze yasanze Murindahabi ibyo yakoze yarabiteguye, ashingiye ku kuntu yakoze ibiganiro na Vestine na Dorcas na Nyina.

Ati “Birerekana ko ari ibintu aba yateguye afite icyo ashaka kugeraho, kandi yakigezeho ariko na none ntagomba kwirengagiza ko izina rye na ryo rishobora gutakarizwa icyizere.

Ibyo Murindahabi yakoze muri iyi minsi itanu ishize yabyungukiyemo kuko indirimbo ‘Adonai’ iri kurebwa cyane kuko mu cyumweru kimwe imaze kugira abayirebye barenze ibihumbi 400, kandi na shene ya Youtube yashinze ikaba iri gukurikirwa cyane kuko yavuye ku bantu barenga ibihumbi 10 ikagera ku barenga ibihumbi 50.

Ibiganiro byose biri kuri iyi shene byose bimaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 200.

Izindi nkuru wasoma:

Umunyamakuru M Irene yahagaritse gufasha Vestine na Dorcas yinjije mu muziki

Bavuze n’akari imurori! Ukwitana ba mwana k’Umunyamakuru M Irénée n’umubyeyi wa Vestine na Dorcas

Dorcas, Vestine n’umubyeyi wabo bahuye na Murindahabi basiga abantu mu rujijo

Mike Karangwa yavuze ko ibintu yashinjwe by'ubugambanyi atari byo
Nyina wa Dorcas na Vestine n'abana be nyuma y'inkundura yabayeho mu bihe bishize bagaragaye ari kumwe na M. Irene
Nzizera Aimable yageze aho kurira asobanura umubano we na Vestine na Dorcas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .