Bibaye nyuma y’amezi atandatu Mike Karangwa atangije ikiganiro K&K show kuri B&b FM-Umwezi.
Vision FM ni radiyo imaze iminsi mike cyane itangaje abandi banyamakuru bashya barimo; Tidjara Kabendera na Rutaganda Joel.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Mike Karangwa yavuze ko yahisemo guhindura aho yakoreraga kuko yifuzaga gukorera mu gitangazamakuru cyibanda cyane ku myidagaduro.
Ati “B&B FM-Umwezi ni radiyo nziza kandi ifite imbere heza, bafite gahunda nziza ariko bibanda ku mikino ku kigero cyo hejuru, urabizi ko imikino atari ikintu niyumvamo cyane. Nifuzaga ahantu bakora imyidagaduro ku kigero cyo hejuru mu rwego rwo kubaka uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.”
Mike Karangwa yavuze ko nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bwa Vision Fm bakumvikana kuri gahunda z’iyi radiyo, yahise afata umwanzuro wo gukorana nabo.
Uyu munyamakuru uzwi mu gutangiza ibiganiro by’imyidagaduro bigakundwa cyane, yavuze ko yifuza gutangiza ikindi kikazakundwa nkuko yabigenje mu bindi biganiro yagiye atangiza bigakundwa nka Salus relax, Sunday night, Ten tonight byose byubatse amazina mu kuzamura imyidagaduro y’u Rwanda.
Yijeje abakunzi b’imyidagaduro kuzaryoherwa n’ibiganiro azakora kuri iyi radiyo nshya agiye gutangiraho imirimo.
Mike Karangwa yavuze ko mu minsi mike azaba yatangiye kumvikana kuri radiyo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!