Mighty Popo yaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco ryabereye muri Maroc

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ntirwatanzwe mu magana y’abantu bitabiriye iserukiramuco rya muzika ryitwa ‘Visa for Music’ ribera mu mujyi wa Rabat mu gihugu cya Morocco; kuva tariki 22 kugeza tariki 25 Ugushyingo 2017, kuko rwahagarariwe na Murigande Jacques uzwi cyane ku izina rya Mighty Popo.

Popo, usanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri ryigisha umuziki mu Rwanda ryo ku Nyundo, yatumiwe nk’umuyobozi utegura iserukiramuco rya Kigali Up.

Iri serukiramuco rya ‘Visa for Music’, ribaye ku nshuro yaryo ya kane (4th Edition) rihuriza hamwe abahanzi barenga 250 baturuka mu bihugu birenga 30 binyuranye bya Afurika, abamanagers, abategura andi maserukiramuco anyuranye ku mugabane wa Afurika, abanyamakuru, abacuranga indirimbo (Djs) n’abazikwirakwiza (Promoters), n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ry’umuziki ku mugabane wa Afruka. Ryitabirwa n’abantu barenga 15,000.

Aganira n’IGIHE, Popo yavuze ko abategura ‘Visa for Music’ bamutumiye bamusaba ko yazagaragara muri aba bantu bagize umuziki n’isoko ryawe, nawe agatanga ubunararibonye bwe ahanini ku buryo ategura iserukiramuco rya Kigali Up.

Yagize ati “Nasobanuye iby’iserukiramuco ryacu rya Kigali Up ariko nanjye nanishimira ko naje kureba abandi bahanzi nshobora kuvanamo abo nanjye natumira bakazaza mu Rwanda. Nasanze urebye muri ibi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba bamaze gutera imbere mu muziki cyane cyane wavuye muri gakondo; ni abantu bafite umuco uzi kugurishwa cyane kandi bafite ahantu henshi abahanzi babo bashobora gukorera bakigaragaza. Ni ihuriro ry’isoko rya muzika nyafurika no mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyaruguru (Maghreb) na Aziya y’Uburasirazuba (Middle East).”

Popo avuga ko mu banyamwuga b’umuziki barenga 1200 yahuriye nabo muri iri serukiramuco baturutse mu bihugu 85 binyuranye ku Isi yasanze harimo abazi iby’iserukiramuco rya Kigali Up, kandi bifuza kugira byinshi bamenya ku gihugu ku bijyanye n’umuziki waho n’uko mu guhuza imbaraga hagurishwa umuziki nyafurika hagatezwa imbere abahanzi.

Brahim El Mazned, watangije iri serukiramuco rya Visa For Music ari nawe uriyobora, we yatangaje ko u Rwanda ari igihugu bafata nk’igikungahaye cyane ku muco, kizwi mu zindi ngeri nko kwita no kubungabunga ibidukikije ariko rutazwi bihagije mu by’umuco, ubuhanzi n’ubugeni ari yo mpamvu barutumira ngo rurusheho kwigaragaza.

Mu kiganiro cyihariye El Mazned yagiranye na IGIHE yagize ati “Niyo mpamvu dutumira bamwe mu bagize iterambere ry’ubuhanzi nyarwanda ngo batuganirize ku bunararibonye bwabo n’ahazaza h’ejo h’abahanzi baho kuko natwe tunifuza ko mu bihe bizaza nk’uko abahanzi ba Maroc bazatangira kujya baririmba mu Rwanda n’abo mu Rwanda bakaza gutaramira abaturage ba Marocc tugasangizanya ku byiza by’imico yacu yombi.”

Yongeraho ati “Ndahamagarira abahanzi nyarwanda ko bajya bakurikirana iby’amaserukiramuco nk’aya ya Visa for Music, bakajya basaba kuyitabira hanyuma tukareba ko nabo batoranywa mu bandi kuko haba hari akanama nkemurampaka kabishinzwe bityo nabo umunsi umwe bakazaza kuririmba no kwigaragaza hano muri Marocc no mu bihugu byo muri aka gace.”

Elida Almeida, umuhanzi waturutse mu gihugu cya Cap Vert, wegukanye igihembo cy’amarushanwa ahuza abahanzi bo ku mugabane wa Afurika ya Prix Découvertes RFI mu 2015 we yavuze ko nk’abahanzi kwitabira iserukiramuco rya Visa for Music bibafasha guhura na bagenzi babo, bikabaha amahirwe yo kongera kwigaragaza ku bantu bashya batari babazi kandi bafite icyo bakora ngo bageze umuziki wabo ku rundi rwego.

Mu bitabiriye iri serukiramuco harimo José Da Silva, Perezida wa Sony Music Entertainment ku rwego rwa Afurika, ishami rya Côte d’Ivoire rikorana n’abahanzi bose ba Afurika bakoresha ururimi rw’Igifaransa. We avuga ko muri iri serukiramuco umuhanzi ashobora kungukiramo isoko ku buryo bworoshye, n’abatunganya umuziki bakaganira indi mishinga mishya.

José Da Silva we yagize ati “Ubu Afurika ni igihugu kiri kwigaragaza cyane mu by’impano, twe nka Sony Music dufite umubare munini w’abahanzi bashya bari kudusaba ko twakorana; kandi bigaragara ko ubu ahari amahirwe menshi yo gutezwa imbere mu muziki ari muri Afurika kandi niko bigiye kugenda.”

Abategura iri serikiramuco rya Visa for Music bifuza ko rizaba isoko rya mbere ku mugabane wa Afurika rihurirwamo n’abanyamwuga b’umuziki bagamije kungurana ibitekerezo.

Uyu mwaka habayemo imurikabikorwa ry’ibijyanye n’amaserukiramuco yandi nyafurika, ibijyanye n’abahanzi n’itunganywa ry’indirimbo zabo hagamijwe guteza imbere abahanzi no kubahuza n’abafatanyabikorwa.

Ku byerekeye n’u Rwanda, uretse Mighty Popo abandi bari batumiwe harimo Judo Kanobana umuyobozi wa Positive Production ariko we utarabashije kwitabira; hari haranatumiwe kandi itsinda ribyina imbyino za Kinyarwanda rya Imena Troupe naryo ritabashije kwitabira.

Undi munyarwanda ni Jean Pierre Karonda, umuyobozi uteza imbere ahanzi, agategura n’ibitaramo mu Rwanda, nawe utarabashije kwitabira ku bwo kutabonera ibyangombwa ku gihe.

Might Popo Umuyobozi w'ishuri rya muzika ku Nyundo amaze iminsi muri Maroc aho yitabiriye iserukiramuco rya ‘Visa for Music’

Amwe mu mafoto yaranze iri serukiramuco

Photos: William Farrington


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza