00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Might Popo, Dawidi na Zando Band banyuranye umucyo muri ‘Habari Africa Music Festival’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Kanama 2021 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Might Popo, Dawidi na Zando Band banyuranye umucyo mu gitaramo cy’Iserukiramuco rya muzika rimaze kubaka izina muri Canada ryitwa ‘Habari Africa Music Festival’ ryabaga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki gitaramo cyatambukijwe ku rubuga rwa Youtube ku wa 22 Kanama 2021, Might Popo ntabwo yakigaragayemo umwanya munini, ahubwo yahaye amahirwe yo kwigaragaza umuhanzi Dawidi n’itsinda rimucurangira rya Zando Band.

Dawidi usanzwe afite indirimbo nyinshi acuranga afatanyije n’itsinda rya Zando Band, yaririmbye izirimo Iwacu, Ngira nkugire, Ndagukumbuye na Rumende.

Mu gihe Might Popo yageraga ku rubyiniro we yaririmbye indirimbo zirimo Rwatsinda, Nyirabisabo na Sina makosa ya Simba Wanyika bamamaye cyane mu myaka ishize muri Kenya.

Ni igitaramo cyamaze iminota 28 ariko ugikurikiye aba yumva kitarangira kubera umuziki baba bacuranga.

Might Popo usanzwe ari umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo, yari yatangaje mbere ko umwanya munini muri iki gitaramo azawuharira kumurika impano nshya zo mu ishuri ayoboye.

Yaba Dawidi na Zando Band bose bari kwiga umuziki ku Nyundo, aho barangije umwaka wa kane bitegura kwinjira mu wa Gatanu w’ayisumbuye.

Kimwe n’uko ryagenze mu 2020, iri serukiramuco riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Iri serukiramuco ngarukamwaka ubusanzwe ribera i Toronto muri Canada, aho abaritegura baba bishimira umuco ndetse n’umuziki wa Afurika.

Murigande Jacques, ni umunyamuziki wakoreye umuziki we mu Burundi no muri Canada, azwi cyane ku izina rya Mighty Popo uretse kuba umuhanzi ni n’umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo, yamenyakanye nk’utegura iserukiramuco rya Kigali Up.

Might Popo, Dawidi na Zando Band banyuranye umucyo muri ‘Habari Africa Music Festival’
Bakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo bakoraga umuziki wa Live
Dawidi na Zando Band bataramira abantu muri Habari Africa Music Festival'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .