00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Might Popo agiye kumurikira Isi impano z’abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika rya Nyundo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Kanama 2021 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Murigande Jacques uzwi nka Might Popo wongeye gutumirwa mu iserukiramuco ’Habari Africa’ rimaze kubaka izina muri Canada, yahishuye ko kuri iyi nshuro azaha umwanya uhagije abana yigisha bakagaragaza impano zabo.

Ibi Might Popo yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, avuga aho ageze imyiteguro ndetse n’agashya ateganyiriza abakunzi b’umuziki bazaba bahanze amaso iri serukiramuco.

Might Popo yavuze ko yakiriye neza cyane kongera gutumirwa muri iri serukiramuco, anahamya ko imyiteguro ayigeze kure.

Ati “Icya mbere ni ishema rikomeye ku gihugu kandi nishimiye kongera gutumirwa muri iri serukiramuco rikomeye ku rwego mpuzamahanga, ndizeza abantu ko imyiteguro yarangiye kandi nzabashimisha by’umwihariko abazitabira nanabasaba kunshyigikira.”

Avuga agashya ateganya kugaragaza uyu mwaka, ari umwanya azaha abanyeshuri be bakigaragaza.

Ati “Agashya nabonye nakora ubu ngubu, noneho ni ukuzana bamwe mu banyeshuri banjye mbona ko bafite ejo heza cyane akaba aribo nzerekana. Noneho kuri iyi nshuro nzaha umwanya abitwa Dawidi na Zando Band’.”

Yakomeje agira ati “Njyewe nzakora indirimbo imwe cyangwa ebyiri ubundi ndekere abana. Baracyari abanyeshuri ariko abahanga cyane, nshaka ko nabo bazigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.”

Umunyamuziki akaba umuhanga mu gucuranga ‘Saxophone’ Dawidi ugiye gutarama muri ibi birori azaba afatanya n’itsinda ry’abacuranzi bakorana ryitwa Zando Band.

Aba banyeshuri bose bari kwiga umuziki ku Nyundo aho baherutse kurangiza umwaka wa kane bari kwitegura kwinjira mu wa Gatanu w’ayisumbuye.

Kimwe n’uko ryagenze mu 2020, iri serukiramuco rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Usibye Might Popo, iri Serukiramuco rizatangira ku wa 13 rikarangira kugeza ku wa 22 Kanama 2021 ryatumiwemo abandi barimo Donné Roberts (Madagascar), Alpha Yaya Diallo (Guinea), Emde (Mali) n’abandi banyuranye.

Iri serukiramuco ngarukamwaka ubusanzwe ribera i Toronto muri Canada, aho abaritegura baba bishimira umuco ndetse n’umuziki wa Afurika.

Murigande Jacques, ni umunyamuziki wakoreye umuziki we mu Burundi no muri Canada, azwi cyane ku izina rya Mighty Popo uretse kuba umuhanzi n’umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo, yamenyakanye nk’utegura iserukiramuco rya Kigali Up.

Might Popo agiye kumurikira Isi impano z’abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika rya Nyundo
Umunyamuziki akaba umuhanga mu gucuranga ‘Saxophone’ Dawidi ugiye gutarama muri ibi birori aho azaba afatanya n’itsinda ry’abacuranzi bakorana ryitwa Zando Band
Aba banyeshuri bose bari kwiga umuziki ku Nyundo aho baherutse kurangiza umwaka wa kane bari kwitegura kwinjira mu wa Gatanu w’ayisumbuye
Might Popo yijeje gucana umucyo mu iserukiramuco Habari Africa rimaze kubaka izina muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .