00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Might Popo agiye guserukira u Rwanda mu iserukiramuco ‘Habari Africa’ ryo muri Canada

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Kanama 2021 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Might Popo yongeye gutumirwa mu iserukiramuco ’Habari Africa’ rimaze kubaka izina muri Canada.

Uyu mugabo uzwiho ubuhanga mu gucuranga gitari, yongeye gutumirwa muri iri serukiramuco yari yatumiwemo umwaka ushize.

Kimwe n’uko ryagenze mu 2020, iri serukiramuco rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Usibye Might Popo, iri Serukiramuco rizatangira ku wa 13 rikarangira ku wa 22 Kanama 2021 ryatumiwemo kandi; Donné Roberts (Madagascar), Alpha Yaya Diallo (Guinea) and Emde (Mali) n’abandi banyuranye.

Iri serukiramuco ngarukamwaka ubusanzwe ribera i Toronto muri Canada, aho abaritegura baba bishimira umuco ndetse n’umuziki wa Afurika.

Murigande Jacques, ni umunyamuziki wakoreye umuziki we mu Burundi no muri Canada, azwi cyane ku izina rya Mighty Popo uretse kuba umuhanzi n’umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo, yamenyakanye nk’utegura iserukiramuco rya Kigali Up.

Uko Might Popo yitwaye muri iri serukiramuco umwaka ushize

Might Popo yongeye gutumirwa mu iserukiramuco Habari Africa rimaze kubaka izina muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .