00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Migambi, bucura bwa Mukeshabatware Dismas usigaye atuye muri Ukraine arakataje mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi hafi atandatu abarizwa muri Ukraine, Migambi Gilbert uzwi nka Migambi Nyawe, akomeje urugendo rwe mu muziki. Kuri ubu yamaze gusohora indirimbo yise ‘Lonely’.

Iyi ndirimbo nshya ya Migambi Nyawe, avuga ko ari iyo guhumuriza buri wese wizerera muri Yesu ariko akaba aruhijwe n’imiruho y’Isi.

Iyi ni imwe mu ndirimbo uyu musore yavuye mu Rwanda akoze, cyane ko yerekeje muri Ukraine mu Ugushyingo 2020.

Mu mezi atandatu amaze muri Ukraine, uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yabwiye IGIHE ko ari kwiga ururimi rwo muri iki gihugu yavangaga n’amahugurwa ku bucuruzi mpuzamahanga.

Uyu musore yavuze ko yagiye muri iki gihugu kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, ateganya gutangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Migambi avuka mu muryango w’abanyempano mu myidagaduro, ni bucura bwa Mukeshabatware Dismas, umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico.

Afatanya inganzo no gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, yabaye n’umunyamakuru mu bitangazamakuru birimo Magic Fm na Radio 1.

Yabaye Producer by’umwuga kuva mu 2013, ari naryo pfundo ry’umuziki we. Muri iyo myaka yasohoye indirimbo yitwa ‘Njya ntekereza’ atashyize ku rubuga rwa Youtube, ariko zimwe muri Radio za Gikirisitu zirayicuranga.

Mbere y’uko ava mu Rwanda yari yasohoye album yise “Inyanja” yari yaratangiye gutegura kuva mu 2014.

Ni album igizwe na Mini-Album eshanu, iya mbere yayise ‘Inyanja I (Uwiteka Abyemeye), ‘Inyanja II’, Inyanja III’, ‘Inyanja IV’ na ‘Inyanja V’.

Migambi, bucura bwa Mukeshabatware Dismas asigaye atuye muri Ukraine
Migambi avuka mu muryango w’abanyempano mu myidagaduro, ni bucura bwa Mukeshabatware Dismas, umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .