00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico yongeye gukoza agati mu ntozi mu ndirimbo itavugwaho rumwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Kamena 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize Mico The Best yasohoye ifoto yamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Amabiya’, maze ku mbuga nkoranyambaga abantu bacika ururondogoro bati arasubiriye, abandi bati ni ka kabaye icwende agaruye bya bishegu bye.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kane, gusa n’ubundi ntiyabura kuvugisha benshi nk’uko byari byagenze mbere.

Impamvu ni uko uyu muhanzi uzwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo ze, yanyujije ubutumwe bwe mu mvugo izimije, ku buryo utapfa kumenya niba aririmba amabiya [ama-beer] ashaka kuvuga inzoga cyangwa se niba avuga amabiya [amwe bakina] yewe hari n’abagiye kure bavuga ko yaririmbaga ubugabo bw’epfo.

Urebye iyi ndirimbo, wumva neza ko yaririmbaga ububi bw’inzoga, umuntu wanyoye agasinda, akaba ibyatsi.

Hari nk’aho agira ati “Hari icyana cyanteye injuga, ngo nimveyo nkwepe amaniga, nicyo cyanyishe mu mutwe, kimpa inzoga, mfata inota kimpa boyilo ngo ni akanyuma!.”

Hari abasesenguye aya magambo bayagaragaza nk’imvugo z’ibishegu zivuga ku mibonano mpuzabitsina. Urugero ni uko ngo ijambo “inota” rikoreshwa mu kuvuga inshuro abantu bakoze imibonano mpuzabitsina, hanyuma “Boyilo” aho gusobanura ifunguro rifasha abazahajwe n’inzoga, yo ngo hari urubyiruko ruyikoresha rushaka kuvuga gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo.

Mico The Best amaze iminsi avugwaho kuririmba amagambo benshi bita ibishegu, akabihakana ahamya ko ikibazo ari abumva nabi indirimbo ze bagashaka kuzisobanura uko ataziririmbye mu gihe we aba yazanditse mu Kinyarwanda cyumvikana.

Kuva mu 2020, Mico the Best yadukanye gukora indirimbo zakunze kuvugwamo ibishegu.

Byahereye ku yitwa ‘Igare’ ivugisha abatari bake maze mu gihe amagambo yari atarashira ivuga asohora iyitwa ‘Umunamba’.

Yari aherutse gusohora iyitwa ‘Ubunyunyusi’ yakoranye na Riderman nayo yumvikanyemo amagambo yateje impaka mu bakurikiranira hafi umuziki w’u Rwanda.

Mico The Best yasohoye indirimbo nshya ishobora kongera kuzamura impaka mu bakunzi b'umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .