00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico The Best yashyingiwe (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Mico The Best uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda, yarushinze na Ngwinundebe Clarisse yari aherutse kwambika impeta bakanasezerana imbere y’amategeko kubana nk’umugore n’umugabo.

Ubu bukwe bwa Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021. Bwabereye mu Mujyi wa Kigali ahitwa Heaven Garden. Habanje imihango yo gusaba no gukwa hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana.

Ubu bukwe bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye birimo Cyusa Ibrahim uri no mu baburirimbyemo, Ndimbati, Uwamwezi Nadege na Emmanuel Ndayizeye wamenyekanye nka Nick muri City Maid n’abandi batandukanye.

Ubukwe bw’uyu muhanzi ntabwo yabutumiyemo abantu benshi bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ku wa 19 Kanama 2021 ni bwo Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kuzabana akaramata. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge witabirwa n’abantu bake cyane barimo umuryango we n’inshuti za hafi.

Basezeranye nyuma y’uko tariki ya 4 Nyakanga 2021, Mico yari yambitse impeta Ngwinundebe Clarisse, amusaba ko bazabana, nyuma y’umwaka urenga bakundana.

Abageni baserutse baberewe ku munsi wabo udasanzwe mu mateka
Mico n’umugore we babanje guhabwa impanuro
Ubukwe bw'aba bombi bwatashywe n'abantu bake mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19
Mico n'umukunzi we bakata umutsima
Mico The Best yakoze mu nganzo aririmbira umukunzi we
Byari ibirori biteguye neza kandi bibereye ijisho

Mico The Best yabanje gusaba no gukwa

Mico n'umugore we mu muhango wo gusaba no gukwa
Mico ni umwe mu bahanzi bubatse izina mu muziki w'u Rwanda
Mico yatunguranye mu minsi yashize avuga ko agiye kurushinga
Mico yavuye mu mubare w'ingaragu
Ubu bukwe bwatashywe na benshi mu byamamare
Ibyishimo byari byose ku batashye ubukwe bwa Mico
Umuhanzi Cyusa ari mu baririmbye mu bukwe bwa Mico
Mico n'abamwambariye bafata ifoto
Benshi bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro bari batashye ubukwe bwa Mico
Ubu bukwe bwabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .