00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico The Best yambitse impeta umukunzi we; Reba amafoto y’uburanga bwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Mico The Best yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga, bashimangira urukundo bamazemo igihe gito baneretse ababyeyi babo.

Ku mugoroba wo kuri Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021 nibwo uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, nta inshuti z’uyu muhanzi zari zihari kuko imihuro y’abantu benshi ibujijwe muri iki gihe.

Amakuru IGIHE ifite ni uko aba bombi bemeranyije kurushinga nyuma y’iminsi mike uyu mukobwa yerekanye Mico The Best iwabo, umuhango nawo wagizwe ibanga.

Uyu mukobwa bagiye kubana, twamenye ko yitwa Clarisse. Ntabwo azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda gusa yigeze kujya amurika imideli nubwo byamaze igihe gito.

Yanagaragaye mu gace gato ka filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.

Bivugwa ko bombi batamaranye igihe kinini, inshuti zabo zivuga ko nta mwaka ushize bakundana.

Reba filime ya Bad Rama uyu mukobwa agaragaramo

Mico The Best aherutse gusohora indirimbo yitwa Amabiya

Urukundo ni rwose hagati ya Mico n'umukunzi we witwa Clarisse
Nyuma yo kwemeranya kurushinga barasangiye bishimira intambwe bateye
Byari ibyishimo hagati ya Mico The Best n'umukunzi we nyuma yo kwemeranya kurushinga
Clarisse wigaruriye umutima wa Mico The Best
Amakuru avuga ko mu minsi ishize uyu mukobwa yarangije amasomo ye mu Bushinwa
Clarisse yabayeho umunyamideli igihe gito
Iyi foto yayifotoje ubwo yari mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ya Bad Rama
Clarisse ari mu myiteguro yo kurushinga na Mico The Best
Mico The Best yamaze kwemeranya na Clarisse ko bagiye kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .