Michigan: Uwase uri mu bashinze itorero Gakondo Hoza yishwe n’impanuka

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 Nzeri 2018 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Uwase Sacha, umwe mu bagize Itorero Hoza Dance Troupe yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye ahitwa Kalamazoo muri Michigan muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubusanzwe yitwa Cerna Asifiwe Uwase akaba yari azwi cyane mu rungano ku izina rya "Sacha" cyangwa "Azu". Ni umwe mu nkingi za mwamba zashinze Itorero Hoza Dance Troupe rizwi cyane muri Indianapolis muri Leta ya Indiana.

Umwe mu batangabuhamya wabonanye na Sacha mbere gato y’iyi mpanuka, yabwiye IGIHE ko iri sanganya ryabaye ubwo yari mu rugendo ava mu bukwe yerekeza imuhira.

Uwari utwaye imodoka Sacha yari arimo, ngo yageze mu gace gasanzwe kabamo inyamaswa yikanga yagonze ’Isha’ bityo ahita akata imodoka byihuse abura umuhanda agonga igiti.

Sacha yahise akomera mu buryo bukomeye, Polisi yahise itabara byihuse imujyana kwa muganga akigerayo bitangazwa ko yashizemo umwuka.

Mu kiganiro na Kizito Kalima, Umuyobozi w’Umuryango Peace Center for Forgiveness and Reconciliation (PCFR) wafashije cyane Uwase Sacha, yabwiye IGIHE ko yitabye Imana avuye mu bukwe bwabereye muri Michigan ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2018.

Yavuze ko Itorero Hoza Dance Troupe ribuze umuntu w’ingirakamaro cyane nk’umwe mu b’imena barishinze. Yagize ati “Yari umwana mwiza kandi ukunda umuco nyarwanda. We na mukuru we Josiane ni bo batangije itorero Hoza Dance Troupe. Iryo torero ni ryo riherutse kubyinira Kayirebwa mu gitaramo yakoreye inaha.”

Uwase Sacha, yari mu babyinnyi b’imbere mu gitaramo Cécile Kayirebwa aheruka gukorera muri South Bend , ni umwe kandi mu rubyiruko rwitangiraga umuco nyarwanda no kuwusakaza mu mahanga biciye mu mbyino.

Uwase Sacha yitabye Imana akiri muto

Nyakwigendera yari amaze umwaka asoje amashuri yisumbuye akaba yitegura kwinjira muri kaminuza. Asize umwana w’umukobwa witwa Kaylee w’imyaka itatu y’amavuko.

Ubu hatangiye gukusanywa inkunga y’amafaranga yo gufasha umuryango wa Uwase Sacha kugira ngo bamukorere imihango ya nyuma yo kumuherekeza.

Sacha uretse kubyina mu buryo bwa gakondo, yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo yitwa ’Back To Me’ y’umuraperi Shizzo afatanyije na T-Wise.

Kanda hano ushyigikire umuryango wa Sacha mu kubona ubufasha bwo kumuherekeza

Uyu mukobwa ari mu b'imena bashinze itsinda gakondo Hoza Dance Troupe
Sacha asize umwana w'imyaka itatu y'amavuko
Uwase Sacha ubwo aherukana na Kayirebwa wataramiye muri South Bend mu minsi mike ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza