Michael Ross yakomoje ku mugore bivugwa ko yashatse mu Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Ugushyingo 2017 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Michael Kakooza [Michael Ross] benshi bamumenye ku ndirimbo ‘Yooyo’ yavuze ko kuba asigaye amara igihe kinini mu Mujyi wa Kigali ntaho bihuriye n’ibivugwa ko ahafite umugore w’Umunyarwandakazi bahuje urugwiro.

Michael Ross ni umwe mu bubatse amateka mu njyana ya RnB muri Uganda ndetse mu myaka icumi ishize yari mu ba mbere bari kunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba. Mu myaka itatu ishize yagiye aza kenshi mu Rwanda ndetse niho yakoreraga nyinshi mu ndirimbo ze.

Kuba Michael Ross yari amaze igihe kinini agaragara cyane mu Mujyi wa Kigali hari inkuru zakwirakwiye ko ‘afite umugore w’Umunyarwandakazi aba yaje kuhasura’. Mu kiganiro yagiranye na ChimpLyf yasobanuye ko nta mugore ahafite ahubwo ko igituma ahagenda cyane ari uburyo yahabonye urukundo mu bakunda ibihangano bye.

i we muhanzi mukuru mu bazitabira iki gitaramo kizabera kuri Kivu Serena Hotel. Yaherukaga mu Rwanda mu Kwakira 2015 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika album ya Two4Real.

Yagize ati “Oya, ntabwo nashatseyo umugore. Gusa nkunda kuba mu Rwanda kuko hameze nka Uganda, ni heza kandi abantu baho ni beza, bagira urukundo ndetse iyo uhari uba wisanga.”

Michael Ross yanavuze ko nta gahunda afite yo kwinjira muri politike bitandukanye n’uko hari bagenzi be bamaze iminsi mu nkundura yo kwinjiramo nka Bobi Wine wabaye umudepite na Navio uherutse gutangaza ko na we ashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Muri iyi myaka itatu ishize Michael Ross yaje mu Rwanda inshuro nyinshi kwitabira ibitaramo, kuhakorera indirimbo ndetse hari n’igihe yazaga ntibimenyekane mu itangazamakuru. Mu ndirimbo yakoreye i Kigali harimo ‘East African Queen’ yahuriyemo na Mani Martin, hari n’iye bwite yakoreye yitwa ‘Ndakwikundira’.

Michael Ross ubwo yari mu Rwanda mu 2015

Michael Ross aheruka gusohora indirimbo afatanyije na Weasel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza