00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mfite amatsiko yo kuzitwa umugore wawe - Imitoma Miss Bahati Grace yateye umusore bagiye kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Miss Bahati Grace yateye imitoma umukunzi we wizihiza isabukuru y’amavuko, amubwira ko afite amatsiko menshi yo kuzitwa umugore we vuba cyane.

Mu magambo ye, Miss Bahati Grace ubwo yifurizaga isabukuru nziza y’amavuko umukunzi we Pacifique Murekezi, yamubwiye ko afite amatsiko menshi yo kwitwa umugore we kandi vuba.

Ati "Umuntu wese uzumva inkuru y’urukundo rwacu azabasha gusobanukirwa umugabo nyawe uri we! Ibikorwa byawe byarampinduye neza. Isabukuru nziza. Mfite amatsiko yo kuzitwa umugore wawe vuba. Ngukunda bitagereranywa.”

IGIHE yari iherutse gutangaza ko ubukwe bwa Bahati bwegereje ndetse ko bwari buteganyijwe muri Nzeri 2021 nubwo ba nyir’ubwite batarabitangaza kubera gutinya ko icyorezo cya Covid-19 cyaburogoya.

Mu ntangiriro za 2019 nibwo Miss Bahati yatangaje ko afite umukunzi mushya, nyuma y’imyaka itari mike yari ishize atandukanye na K8 Kavuyo babyaranye imfura ye.

Iki gihe Miss Bahati yashimangiye ko Murekezi ari we watumye umwaka wa 2018 umubera akataraboneka.

Pacifique Murekezi witegura kurushinga na Miss Bahati ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, wanakiniye Rayon Sports.

Ku rundi ruhande ni murumuna wa Murekezi Olivier, umwe mu bakinnyi bakomeye b’umukino wa Volleyball wakiniye amakipe nka UNR Volleyball club na APR Volleyball Club.

Miss Bahati Grace yabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2009
Imyaka ibaye ibiri Miss Bahati atangaje ko akundana na Murekezi
Miss Bahati yabwiye Murekezi ko afite amatsiko menshi yo kuzitwa umugore we
Ubukwe bwa Murekezi na Miss Bahati bushobora gutaha vuba cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .