00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya ubwoko bw’imyenda Mr Eazi yishyuriye ibihumbi 200 Frw mu iduka ry’abarimo Miss Naomie

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Mr Eazi agiye kuzajya yambara amashati yakorewe mu Rwanda, nyuma yo guhaha atanu mu iduka rya Zöi Design Kigali ryashinzwe n’abakobwa bibumbiye mu itsinda rya Mackenzies ririmo na Miss Nishimwe Naomie.

Ni ishema kuri aba bakobwa bamaze igihe gito batangiye ubucuruzi bw’imyambaro ikorerwa mu Rwanda ndetse ni n’’ikintu gifite igisobanuro gikomeye kuri bo n’u Rwanda muri rusange ndetse by’umwihariko n’ibikorerwa mu Rwanda.

Umubano wa Mr Eazi n’aba bakobwa watangiye gukura mu 2018 ubwo basubiragamo indirimbo ye yise ‘Leg over’ batangira kwamamara nyuma y’aho abashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo Mr Eazi yasuraga iduka ryabo riherereye mu Kiyovu yaguze amashati atanu afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 208 000. IGIHE yabonye amakuru ko imwe ari iyo yiguriye ku giti cye izindi azigurira abari mu itsinda ryamuherekeje.

Enye yaguriye bagenzi be zasohotse ku myambaro bakoze bagitangira mu 2020, iyo we yiguriye ifite agaciro k’ibihumbi 60 Frw yasohotse mu myambaro mishya baheruka gushyira hanze muri uku kwezi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Miss Nishimwe Naomie, yavuze ko kuva babyina indirimbo ye, bahise baba inshuti ndetse aba umujyanama wabo.

Ati “ Kuva twakora indirimbo ye twabaye inshuti akajya atugira inama cyane, agera mu Rwanda rero twarabonanye tumubwira ko dufite iduka atubwira ko azaza kudusura niko kuza kuduhahira. Yahageze akunda imyambaro yacu cyane ahitamo no kuduhahira.”

Mr Eazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko yafashe umwanya ajya gusura ba rwiyemezamirimo bakora imideli.

Ati “Nafashe umwanya njya gushyigikira ba rwiyemezamirimo babiri bakora imideli, mbasha kugira ibyo ngurayo. Nugera i Kigali uzakore ibishoboka byose usure House of Tayo na Zöi Design Kigali.”

Mackenzies ni itsinda ry’abakobwa batanu barimo Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, Uwineza Kelly, Uwase Kathia, Iradukunda Brenda na Uwase Pamela Loana.

Batatu muri bo (Nishimwe Naomie, Uwase Kethia na Iradukunda Brenda) baravukana mu nda imwe mu gihe Uwineza Kelly ari nyirasenge w’aba bakobwa kuko avukana na se ubabyara mu gihe Uwase Pamela Loana ari mubyara wabo.

Ishati Mr Eazi yahisemo ni uku imeze
Iyi ni imwe mu mashati Mr Eazi yaguriye abo bari kumwe
Mr Eazi yaguze ubwoko bw'aya mashati yishyura asaga ibihumbi 200 Frw
Aya mashati yose ni Made in Rwanda, yakorewe muri Zöi Design Kigali
Itsinda rya Mackenzies ryafatanye ifoto na Mr Eazi
Mr Eazi yitegereza inyemezabwishyu yaherewe muri Zöi Design
Mr Eazi yaguze imyenda y'ibihumbi 208 muri Zöi Design
Aha Mackenzies bari bambaye imyambaro bikoreye
Abagize itsinda rya Mackenzies bamamaye cyane kubera imbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .