00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yahishuye uko yabanje kugorwa no gutereta umugore we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Ngabo Médard Jobert benshi bazi nka Meddy uherutse gukora ubukwe na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia, yahishuye byinshi birimo uko yabanje kugorwa no gutereta uyu mugore.

Abinyujije mu nkuru y’uruhererekane yise ‘M&M love story’ yatangiye gutambutsa kuri shene ye ya Youtube, Meddy yahishuye uko yamaze umwaka yarabuze amahoro ku bwo kwifuza ko Mimi yamugira mu ndirimbo ariko undi yaramubereye ibamba.

Muri aya mashusho mbarankuru, Meddy yahishuye ko amaze imyaka itanu amenyanye na Mimi, ariko byose byatangiye ubwo yifuzaga ko yamushyira mu mashusho y’indirimbo.

Ati “Nahuye na Mimi mu myaka itanu ishize, ariko byantwaye umwaka kugira ngo mwemeze kujya mu mashusho y’indirimbo yanjye. Bitangira yambwiye ko adashobora kujyamo ariko yemera kuzamfasha kubona undi wabikora.”

Meddy witeguraga gufata amashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’ yahishuye ko icyo gihe umutima we wamwemezaga ko Mimi ariwe ugomba kujyamo.

Ati “Uku ni ukuri, umutima wanjye wambwiraga ko Mimi ari we ugomba kugaragara muri iyi ndirimbo. Byageze ku rwego rw’uko uwari kuyikora yambajije niba nshaka indirimbo cyangwa nshaka kuganira n’umukobwa.”

Muri iki kiganiro Meddy yatunguranye ahishura ko ku nshuro ya mbere yagize isoni imbere ya camera mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ntawamusimbura’.

Kuva icyo gihe aba bahise baba inshuti. Nyuma Meddy yaje gutumira Mimi ngp basangire ariko umukobwa ntiyamenya ko yatangiye guteretwa.

Meddy ati “Nyuma y’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo, naramutumiye ngo dusangire, wenda ntiyari azi ko ndi kumutereta ariko njye nari natangiye gutereta. Nari nzi icyo nshaka.”

Kuva icyo gihe nibwo Meddy na Mimi batangiye kumenyana byimbitse noneho batangira kubaho nk’inshuti magara.

Ati “Yatangiye kunkunda uko ndi nanjye mukunda uko ari, kuva ubwo dutangira kubaho nk’inshuti magara.”

Uru rugendo rw’imyaka ine bamaze batangiye ubushuti rwaje kubyara umusaruro kuko tariki 22 Kanama 2021 bafashe icyemezo cyo kurushinga, ibyabanje kugorana bikavamo ubushuti n’ubushuti magara birangira bibyaye umuryango.

Meddy yahishuye uko yabanje kugorwa no gutereta umugore we, akamara umwaka ategereje ko amwemerera kujya mu mashusho y'indirimbo 'Ntawamusimbura'
Meddy yahishuye ko amaze imyaka itanu aziranye na Mimi baherutse kurushinga
Nyuma yo kwemera kujya mu mashusho y'indirimbo, batangiye ubushuti busanzwe bwaje no kubyara umubano wihariye
Mu Ukuboza 2020 nibwo Meddy yateye ivi asaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore undi nawe ntiyazuyaza arabyemera
Ibyatangiye bigoranye ubu byatanze umusaruro, Meddy na Mimi bamaze gukora umuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .