00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy na TMC basusurukije ubukwe bwa Chris wahoze mu itsinda rya Just Family

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Ugushyingo 2021 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Chris wanyuze mu itsinda rya Just Family riherutse gusenyuka burundu, mu mpera z’icyumweru gishize yakoreye ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arushinga n’inkumi bari bamaze igihe bakundana.

Ubukwe bwa Chris bwabereye mu Mujyi wa Dallas muri Texas, bwaririmbwemo na Meddy na TMC wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys.

Muri ubu bukwe Meddy, yari yateguwe ngo aze gutungura umugore wa Chris kuko atari yiteze ko ari bubutahe.

Meddy ni we winjiranye impeta uyu mugabo yagombaga kwambika umugore we.

Chris yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2019 aho byavugwaga ko asanzeyo umukunzi we.

Mu 2018 nibwo Chris yasezeye mu itsinda rya Just Family nyuma yo kutumvikana na Bahati bari bafatanyije kuribyutsa mu 2016 kuko ryari ryarasenyutse mu 2014.

Chris wahoze mu itsinda rya Just Family yarushinze
Chris n'umugore we bafata ifoto y'urwibutso ku munsi w'amateka wabo
Byari ibyishimo ku nshuti n'umuryango w'abageni
Chris yakoreye ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Meddy yasusurukije ubukwe bwa Chris
TMC usanzwe ari inshuti ya Chris nawe yaririmbye muri ubu bukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .