00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MC Tino yasezeye kuri Country FM yari amazeho iminsi 109

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

MC Tino yasezeye kuri Country FM nyuma y’amezi atatu n’iminsi 19 akora kuri iyi radiyo yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije mu itsinda rya WhatsApp ahuriramo n’abo bakoranaga, yavuze ko guhera ku wa 21 Gicurasi 2021 azaba atakiri umukozi w’iyi radiyo.

Ati “Muraho muryango wa Country FM, nizere ko buri wese ameze neza. Nk’uko benshi muri mwe babizi ngiye kuva ku mwanya w’ushinzwe ibiganiro ndetse sinzongera gukora ikiganiro Country FM Breakfast kuva kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021.”

Yakomeje avuga ko ari ibintu bibabaje gusezera ku bakozi bagenzi be kuko bamubereye inshuti mu gihe gito bari bamaranye, ati “Sinababwira ukuntu nishimiye kuba twarakoranye, n’ubushuti twubatse mu gihe gito twari tumaze dukorana.”

“Sinzibagirwa ibihe byiza twagiranye. Bibaye ngombwa ko ntandukana na Country, gusa ntabwo ubushuti bwacu bwarangiye. Mufite nimero zanjye, ntimuzagire ikibazo cyo kumpamagara kandi nanjye nzakora nk’ibyo.”

Umuyobozi wa Country FM, Nduwimana Jean Paul benshi bazi nka Noopja, yabwiye IGIHE ko n’iyo MC Tino yaba yasezeye nta gishya kirimo.

Ati “Abantu bumve ko nta gishya cyabaye, erega ni uko abantu batanazi n’amasezerano twagiranye. Wenda ni ay’igihe gito cyangwa kinini.”

MC Tino, ni umunyamuziki, umushyushyarugamba n’umunyamakuru ubimazemo igihe. Tariki 30 Mutarama 2021 nibwo yasezeye kuri Royal FM yari amazeho imyaka itanu yerekeza i Rusizi kuri Radiyo nshya yitwa Country FM.

Kugeza ubu, MC Tino ntabwo aratangaza ibindi ateganya gukora nyuma yo kuva kuri Country FM.

MC Tino yavuye kuri Country FM nyuma y'amezi atatu ayikoraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .