MC Tino yakomoje ku by’umukobwa w’umunyamakuru bivugwa ko basigaye babana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Werurwe 2021 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Amezi agiye kuba abiri ubuzima bwa Mc Tino bwimukiye i Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba aho yabonye akazi gashya kuri radiyo nshya yitwa Country Fm.

Ni radio yitezweho guteza imbere no kuvana mu bwigunge igice cy’Iburengerazuba, ibyo bikagaragarira mu banyamakuru bakomeye yatangiranye barimo na MC Tino.

Nyuma yo kugera i Rusizi, MC Tino uzwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, byavuzwe ko hari umunyamakuru w’umukobwa basigaye babana nk’umugabo n’umugore.

Tumukunde Liliane benshi bamenye nka Kadada ni we uvugwa kuba asigaye abana na MC Tino mu nzu. Mbere yo kujya kuri Country Fm mu karere ka Rusizi yanyuze mu bitangazamakuru nka Isango Star na Radio&TV10.

Mu kiganiro na IGIHE, MC Tino yagize ati “Ntabwo tubana rwose, ayo magambo ntiyabura kuko ari umukobwa twavanye i Kigali, tukabana mu gipangu kimwe, ariko ntabwo tuba mu nzu imwe.”

MC Tino yongeyeho ko abavuga ibi bashobora no kuba babishingira ku kuba kenshi bababonana. Ati “Ni umukobwa twaturukanye i Kigali, turakorana, tubana mu gipangu, tuzindukira rimwe mu kiganiro cya mu gitondo, urumva amagambo ntiyabura.”

Ikindi MC Tino yavuze ni uko buri umwe muri bo afite umukunzi we, ndetse ari ibintu baziranyeho.

Ati “Ni ukuri kose biragoye kuba hari undi mubano twagirana ushingiye ku rukundo. Buri wese afite umukunzi we kandi tubiziranyeho.”

MC Tino avuga ko yishimiye Radio asigaye akoreraho by’umwihariko agashimishwa n’urugwiro yakiranywe n’abaturage bo mu ntara y’Iburengerazuba.

Usibye kuba umunyamakuru ukunzwe mu gace radiyo Country FM yumvikanamo, MC Tino ushinzwe gahunda kuri iyo radiyo avuga ko mu gihe gito bamaze kongera ubushyuhe mu baturage kuko babahaye urubuga rwo kwidagadura.

Ati “Icyo nakubwira ni uko tumaze kuvana irungu mu baturage b’i Rusizi. Twe ducuranga umuziki w’abahanzi b’Abanyarwanda ku kigero cya 95 % mu gihe gatanu gasigaye tugasaranganya iz’ahandi.”

Ibi ngo bitanga umusanzu mu gususurutsa abakurikira iyo radiyo ariko nanone no kurushaho guteza imbere umuziki nyarwanda muri aka gace.

Umunyamakurukazi Kadada wamenyekanye ku Isango Star asigaye akora kuri Country Fm
MC Tino na Kadada hari amakuru yavugwaga ko basigaye babana mu nzu
MC Tino yahakanye amakuru yo kubana mu nzu na Kadada
Mc Tino asigaye ashinzwe gahunda y'ibiganiro kuri Country fm

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .