00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MC Murenzi yiyemeje gukorera album Uwineza yabonye mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Kamena 2021 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Kamatari Murenzi benshi bamenye nka MC Murenzi, umunyamakuru wubatse izina mu myidagaduro y’u Rwanda ariko ubu usigaye atuye muri Canada, yatangiye gufasha Uwineza Rachel wari umaze imyaka itari mike afasha abandi bahanzi ku rubyiniro.

MC Murenzi yabonye bwa mbere Uwineza mu gitaramo Israel Mbonyi yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu ntangiriro za Gashyantare 2020.

Nyuma yo kunyurwa n’impano ye yahise atangira urugendo rwo gushakisha uko yamubona bagakorana.

Bamaze kubonana, MC Murenzi yemereye Uwineza kumukorera Album y’indirimbo zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Bitewe n’uko Uwineza asanzwe ari umuhanga mu gusubiramo indirimbo z’abandi, biyemeje kubanza gusubiramo nke mu zo akunda kurusha izindi hanyuma akabona gutangira gusohora ize.

Aganira na IGIHE, MC Murenzi yagize ati “Benshi bamuzi afasha abandi bahanzi ku rubyiniro, asubiramo indirimbo z’abandi. Mu gutangira twifuje ko yabanza gusubiramo nke ubundi tukabona gutangira gukora kuri Album ye.”

Uwineza we yavuze ko yishimiye gukorana na MC Murenzi, ati “Ni iby’agaciro cyane, Murenzi ari kumfasha mu muziki kandi biri kunyagura! Ndashima Imana kubwe.”

Uwineza azwi mu gufasha ku rubyiniro abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, Aime Uwimana n’abandi bakomeye.

Ni umugore wubatse uheruka kwibaruka imfura. Yatangiye umuziki akiri umwana cyane ko yakuriye mu muryango w’abapasiteri, bituma akura yisanga muri Chorale zitandukanye.

Iyi ni indirimbo MC Murenzi yabonyemo ubuhanga bwa Uwineza Rachel

Indirimbo ’Ijwi rinyongorera’ ya Richard Ngendahayo yasubiwemo na Rachel Uwineza

Rachel Uwineza wakoranye n'abandi bahanzi banyuranye agiye gutangira urugendo rwe mu muziki
MC Murenzi wamenyekanye cyane kuri Contact FM, akaba umwe mu bashyushyarugamba bakomeye agiye gufasha Uwineza Rachel gukora album ye ya mbere yaba mu buryo bw'amajwi n'amashusho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .